Diamond yerekanye umukobwa yakunze akamuca mu myanya y’intoki

28/04/2024 19:07

Ubwo yari mu gitaramo Diamond Platnumz wiyita Simba yerekanye umukobwa witwa Sara bigeze gukundana aha mbere aramuhobera cyane avuga ko ari Beyonce kuri we.

Nyiri ‘Wasafi Classic Baby’ [WCB] Diamond Platnumz, yatunguye abafana be ubwo yari mu gitaramo cya Serengeti cyabereye mu Mujyi wa Dar es Saalam , ku wa 27 Mata 2024 agahamagara uwitwa Sara bigeze gukundana ariko bagatandukana.

Diamond Platnumz yasobanuye ko uwo mukobwa ariwe wamuhaye igitekerezo cyo kwandika indirimbo yise ‘Kamwambie’ ndetse agaragaza ko yamukundaga cyane.Diamond na Sara bahoberanye cyane imbere y’abafana , bombi bemerera abafana ko Sara yakiriye ugutandukana na Simba agakomeza ubuzima bwe.Aba bombi batangiye gukundana mu myaka 15 ishize.

Diamond Platnumz ari imbere y’abafana yagize ati:”Nanditse iyi ndirimbo kubera ubuzima bwanjye bwite .Hari umukobwa nakundaga cyane kandi namubonye hano.Niwe mpamvu ituma ndirimba ‘Kamwambie”.Akimara kuvuga gutyo, Sara yagiye ku rubyiniro, Diamond avuga ko mbere yamufataga nka Beyonce.

Simba yakomeje agira ati:”Muri icyo gihe yari akiri umwana, yagiraga isoni cyane gusa muzi n’ikindi ubu afite umuryango.Uyu ni Sara.Naramukundaga cyane.Nakundaga kumwitegereza nkabona ameze neza nka Beyonce.Yari mwiza cyane.niwe wampaye imico yangize njye.Nanditse iyi ndirimbo kubera we”.

Simba na Swahili Kid
Diamond na Sara

 

Advertising

Previous Story

APR FC ikomeze kuyobora amakipe idatsindwa na rimwe

Next Story

Dj Dizzo yahaye igisubizo gikomeye uwaruziko azapfa mu mezi 3 bari bamuhaye akamutega iminsi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop