Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho kubera Kanseri agakusanyirizwa amafaranga ntapfe yagarutse ku mpamvu atapfuye ashimira abarimo YAGO na Shaddboo
Dj Dizzo wiyise ngo ‘Dj Dizzo On the Mix’ kuri konti ye ya Instagram, yagarutse kubuzima bubi yabayemo ashimira abakomeje kumufasha.
Uyu musore wahuye n’Imana yavuye imuzi urugendo rwe kuva mu gihugu cy’amahanga yari atuyemo kugera ageze mu Rwanda , avuga ko Imana yahabaye ubwo yari amaze guhabwa iminsi 90 yo kubaho gusa.
Mu butumwa bwe yagize ati:” Kuri uyu munsi nari nabwiwe ko nsigaranye iminsi 90 gusa yo kubaho (3months to live). Natekereje ko iminsi yanjye igeze ku igerezo simbabeshya pe.
Ubwo nagarukaga mu Rwanda , nagarukanye urukundo rwanyu bamwe ntibabyumva ariko nabashije kubitsinda.
Kugeza magingo aya ndifuza gushimira abantu bose bamfashije kandi bakomeje kumfasha mu burwayi bwanjye kugeza magingo aya.
“Yago , Dady Maximo , Dj Princess , Christel , Shaddboo, muri amahirwe yanjye ndetse n’abandi ntavuze nishimira ko nabamenye.Icyo ntekereza k’ubuzima bwanjye uyu munsi, ni uko Imana imfite kandi nkaba nzakomeza kubaho Kandi sinterwe ubwoba no gupfa”.
Uyu musore yakomeje agira ati:” Hari abantu bamona, bakavuga bati Yesu ashimwe kuko ukiriho nanjye nkabwira ati , ni ukubera Imana”.