Advertising

Diplomate yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo – VIDEO

03/07/24 20:1 PM

Umuhanzi Diplomate Fasasi I , afatanyije na Producer Li John usanzwe atunganya indirimbo abifatanyije na muzika bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Icyuki Gikaze’.

Ni indirimbo yakiriwe neza kuri YouTube Channel ye yaherukagaho indirimbo mu myaka biri ishize.’Icyuki Gikaze’ ni indirimbo yatangijwe n’ijambo ry’umvikana mu ijwi nkirya  Ismael Mwanafunzi umaze kuba Se w’ibyegeranyo bifatiye kubyo abandi bakoze, aho muri iyi ndirimbo aba agaragaza uburyo Isi iteye , abayituye n’uburyo izarangira isenyaguwe mu buryo bukomeye

Ijambo ryumvikana nk’ijwi rya Mwanafunzi, rimara amasegonda ashyira umunota , ntabwo risobanura neza icyo riba rigamije mu ndirimbo gusa Li John agaruka ashimangira ko Isi atari nziza kubera ko nta muhanga igira ,akemeza ko nta muhanga wayo.

Mu gitero cya Diplomate, cyumvikanamo ubuhanga asanganwe aho , bwiganjemo  isura jwi , isubira mugemo n’isura jambo, aho nawe agaruka cyane ku bibazo by’abatuye Isi , aho aba yerekana ko Ubwenge Buremano aribwo bugiye gufata Isi bugasimbura abantu.

Nk’uko byatangajwe na Green P, yavuze ko hari indirimbo yakoranye na Diplomate itari yasohoka gusa ngo yarangiye.Ibi birerekana ko uyu muhanzi ashobora gusohora indi ndirimbo mu gihe cya vuba.Diplomate ni umwe mu bahanzi bakundiwe kudacika integer no gutanga ubutumwa mu buryo buzimije ariko bukungahaye.

Previous Story

Umutwe wa M23 wongeye kugaragaza ko ufite imbaraga ku rugamba ihanganyemo na FARDC nabayifasha

Next Story

Yabuze se afite imyaka 5 bahita bamutera inda ! Ibyo wamenya kuri Mary Nuba wamamye mu mukino w’amaboko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop