Yabuze se afite imyaka 5 bahita bamutera inda ! Ibyo wamenya kuri Mary Nuba wamamye mu mukino w’amaboko

08/03/2024 10:04

Mary Cholhok Nuba , yamamaye cyane nka Mary Nuba.Yavutse tariki 03  Mutarama 1997.Uyu mukobwa afite Ubwenegihugu bwa Sudan y’Epfo , akagira n’ubwa Uganda ari naho akinira umukino wa Netball yamamayemo cyane.Yakinnye mu ikipe ya Loughborough mu Bwongereza  [Netball Superleague], akinira na GS yo muri Uganda.

Mary Nuba yize amashuri abanza ku ishuri rya St Mary’s High School , agira uruhare rwo kugeza ikipe ye y’ikigo ku ntsinzi muri Netball hagati ya 2013 na 2016.Mu mwaka wa 2016 uyu mwari yahise ajya mu ikpe ya NIC Netball Club , aho yayikiniye kuva muri 2017 kugeza muri 2018.Muri uyu mwaka wa 2018 yahise ajya muri Kaminuza mu ishuri rya Loughborough akinira n’ikipe yayo.

Muri 2019 nibwo yakinnye umukino we Mbere akinira iyi Kaminuza ya Loughborough .Muri uyu mukino bahuraga n’ikipe ya Wasp bakinira kuri Arena Birmingham.Mary Nuba yaje gukinira ikipe y’Igihugu cya Uganda mu mikino y’Amashuri ya Kaminuza  yabereye muri Uganda mu Mujyi wa Kampala , aho bakinnye n’Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mary Nuba yahagarariye Igihugu cye cya Uganda muri ‘ Netball World Cup’ mu mwaka wa 2019, mu mikino yabereye mu Bwongereza.Muri uyu mwaka kandi Mary Nuba yashyizwe mu bakinnyi b’Ikipe ya Uganda , bakinnye imikino ya African Netball Championships.

UDUHIGO YACIYE.

2016: Topscorer muri National Netball Championships

2018: TopScorer muri World University Games

2019/2021: Topscorer muri Netball Superleaguer

The Coveted Golden Shot Awards inshuro 3.

UBUZIMA BWO HANZE Y’IKIBUGA N’UKO YAVUYE MURI SUDAN AKISANGA MURI UGANDA

Mary Nuba , afatwa nk’umukinnyikazi muremure muri Uganda mu bakina iyi mikino ya Netball.Uyu mwari, yabuze Se akiri umwana muto cyane , ndetse aza guterwa inda muri iyo myaka ariko byose abinyuramo abasha kugera ku nzozi ze yarose akiri muto.Nyuma y’aho Se apfiriye Mary Nuba yaje kuba impunzi kuko se yapfuye afite imyaka 5 gusa y’amavuko.Umubyeyi wa Mary Nuba yapfuye azize amakimbirane yari Guverinoma ya Sudan n’Ishyaka rya People’s Liberation Army.

Nyuma y’uru rupfu ,nyina n’abana 5 yavukanaga nabo, bahise bava muri Sudan bajya muri Uganda babfashijwemo na Marume wabo.Marume wabo wagombaga kuba aho se yakabaye ari kuko yari amaze gupfa.Mary yagowe cyane n’ubuzima kuko yari afite inzozi zo kwiga ku Ishuri rikomeye muri Uganda aza no kuzigeraho ariko bimusabye guhabwa ubufasha n’abantu batandukanye kubera ko yari azi gukina umupira.

Mary yagize ati:”Yari amahirwe nari mpawe kandi sinagombaga kuyitesha , nakoze iyo bwabaga kugira ngo mbashe kugera kure.Ntabwo byari amahitamo yanjye gukina Netball ariko byabaye ngombwa ko mbikora”.Mary yakundaga gukina cyane ariko ntabwo yoroherwaga no kubona igihe cyo kwitoza kubera ubuzima bugoye gusa ngo Marume we yamusabye kuva mu mikino kugira ngo yite ku masomo ye gusa.

Nyuma yo kubyara ntabwo Mary yigeze areka gukina kuko yakiniye ikipe ya Nkumba University.Muri iki gihe yagize ati:”Ndabizi ngomba gukora cyane, ariko nanone ntibagiwe umwana wanjye kuko ngomba gutuma akura neza.Hari ubwo namaze igihe kinini nta mubona kubera kwiga no gukina by’umwihariko mu gihe ndi mu ikipe y’Igihugu gusa nkora uko nshoboye nkabasha kumuvugisha kuri Telefone.

Ubwo yari aganira n’ikinyamakuru NTV Uganda muri 2018  yagize ati:” Sinzi icyo nakora ariko ngomba gukina Netball nkaba undi muntu kugira ngo nzabashe gufasha abantu banjye nkoresheje inkuru yanjye.Sinita ngo gute cyangwa ryari ariko nzabigeraho”.

Advertising

Previous Story

Diplomate yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo – VIDEO

Next Story

H.E Perezida Kagame yashimangiye ko abagore barera abana bakarera n’abagabo babo

Latest from Imikino

Go toTop