Red-Tabara yahakanye ibyo gutera Gerenade mu Burundi

12/05/2024 02:36

Umutwe wa Red-Tabara urwanya Leta y’u Burundi wahakaniye kure amakuru yavugaga ko ariwo wateye Gerenade mu Murwa mukuru w’iki gihugu, Bujumbura.

Leta y’u Burundi iherutse kwegeka kuri Red-Tabara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo gutera ibisasu mu Murwa Mukuru w’u Burundi [ Bujumbura ],ku munsi wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mu itangazo uyu mu mutwe washyize hanze, wavuze ko ntaho uhuriye nabyo. Ati:”Mu kiganiro inzego z’Umutekano zagiranye n’itangazamakuru ku munsi wo ku cyumweru, umuvugizi warwo Pierre Nkurikiye, yegetse ibitero bya Gerenade kuri Red-Tabara.Kwihutira kwegeka ibitero bigabwa mu Burundi ku mpande zitandukanye nta perereza ryimbitse ryakozwe, bituma habaho kwibaza uruhare rwa Leta muri ibyo bitero”.

Iri tangazo rwashyizweho umukono na Nahimana Patrick, umuvugizi wa Red-Tabara mu bya Politike rikomeza rigira riti:’Red-Tabara, irahakana yivuye inyuma kugira uruhare muri ibyo bitero.Nta munsi n’umwe uyu mutwe uzigera ubangamira inzirakarengane z’abaturage.Ubutegetsi bwari bukwiye kwita ku bibazo bikomeye bibuhangayikishije, Aho gukomeza buvuga ko buri mu iperereza ry’ibyo buzi neza ko bwakoze.Red-Tabara, yifatanyije n’imiryango yagezweho n’ibyo bitero”.

Abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye, bo bemeza ko ibyo bitero ari ikinamico iri gukinwa na Leta y’u Burundi.Bavuga ko Leta ariyo ishaka guhuze abaturage ngo bibagirwe inzara barimo, n’amagambo yavuzwe n’umukuru w’Igihugu akaba amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga kimwe ngo n’abatarishimiye ifungwa rya Bunyoni.

Ikinyamakuru ijwi rya Amerika [VOA] dukesha iyi nkuru kivuga ko kitabashije kubona uwemera ku kuvugisha yisanzuye kuri ayo makuru y’impamvu za Grenade.

Isoko: VOA

Advertising

Previous Story

Frank Habineza yongeye gushimangira icyizere afite cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu

Next Story

Diamond Platnumz yongeye kwiyegereza Zuchu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop