Diamond Platnumz yihanangirije abategura ibitaramo muri Nigeria avuga ko ataririmbira ibiryo

15/04/2024 11:06

Umuhanzi umwe rukumbi muri Afurika y’Iburasirazuba ufite indege ye bwite ( Private Jet), Diamond Platnumz yagaragaje ko atajya akunda uko asuzugurwa n’abari mu myidagaduro muri Nigeria.Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Diamond Platnumz yatangaje ibi,ashaka gusobanura impamvu atajya akunda kujya ku rubyiniro rwo muri Nigeria kenshi kandi nyamara ari umuhanzi ukomeye muri Afurika haba muri Tanzania no kuruhando mpuzamahanga.

Yabwiye abanyamakuru ko , Abategura ibitaramo muri Afurika y’Iburengerazuba bafata abahanzi bo muri EAC nk’abakiri ku rwego rwo hasi.Ati:”Abanya-Nigeria bafite umuco wo kubonako udashoboye kabone n’ubwo baba bazi imbaraga zawe.Agaruka ku kuba abamufasha muri muzika badakunda kwemera ibiciro by’abategura ibitaramo muri Nigeria yagize ati:”Igitaramo iyo kije, njye ndavuga nti nkeneye aya mafaranga.Nimuyatanga ndaza nimutayatanga sinza.Muri make ni ibyo”.

Simba yavuze ko nk’umuhanzi ufite indege ye ku giti cye, aba akwiriye gufatwa muri ubwo buryo ndetse yemeza ko asaba uwateguye igitaramo kumushakira indege ye bwite.Ati:” Niba ukeneye ko nza mu gitaramo cyawe , tegura indege ( Private Jet) nzaza, niba udashaka kugutegura indege, bireke , nzarya rwose , ntabwo nzasiba kurya mu rugo rwa Mama Dangote.Ninza kugusaba amafaranga y’ibiryo , Sha uzayanyime pe”.

Diamond Platnumz yemeje ko gahunda ye yo kujya Iburayi ihari ariko ko isaba amafaranga menshi no kuba yarateguye gusa ashimangira ko gahunda yo kwagura umuziki we ukava muri Afurika yo ayifite.

 

Advertising

Previous Story

APRFC Ishobora kwegukana igikombe idatsinzwe kandi Shampiyona itarangiye

Next Story

Abahanzi 10 bivugwa ko bagurishije ubuzima bwabo kwa Satani bagamije kwamamara

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop