Tuesday, May 21
Shadow

Abahanzi 10 bivugwa ko bagurishije ubuzima bwabo kwa Satani bagamije kwamamara

Mu nkuru yacu y’uyu munsi, turarebera hamwe ibyamamare bivugwa ho gutanga ubuzima bwabo mu muryango w’umwijima kwa Sekibi bagamije kwamamara cyangwa kwigizwaho imbaga nyamwinshi.

KANDA HANO WUMVE ICYEGERANYO MU MAJWI

Nk’uko mu bizi, benshi kuri iyi si ntabwo batekereza kuri roho cyangwa ku irangira ry’Isi , buri wese ahangayikishijwe n’ahazaza he by’umwihariko yibanda ku buryo bwamufasha kubona amafaranga nyamara hafi ya bose usanga batita cyane ku buzima bw’ejo hazaza bigatuma bagurisha roho zabo na cyane ko hari abagiye banabyivugira kumugaragaro ko Satani ariwe bakorera.

ESE NI ABAHE BAHANZI BIVUGWA KO BAMAZE GUTAMBA UBUZIMA BWABO KWA SATANI ?

1.KATY PERY.
Umuryango wa Illuminati ukorera mu mwijima guhera mu kinyejana cya 18 ndetse ntabwo ujya ubasha kugaragara cyangwa ngo ugaragaze ibikorwa byawo cyakora hari bamwe mu bahanzi bivugiyeko bawurimo abandi barakekwa.Katy Perry, byavuzwe ko awurimo.

Mu ndirimbo ye yise ‘DARK HORSE’. hagaragaramo ibimenyetso byo muri Egypt [ Egyptian Theme], hakagaragaramo Mpande ishatu (Pyramid), Ijisho rimwe n’ibindi bimenyetso.Muri 2014 ubwo yataramiraga muri Grammy Awards yari ibaye ku nshuro ya 56 ahitwa Columbia Broadcasting System [ CBS ] , Katy Perry yagaragaye mu bishushanyo bidasanzwe ndetse n’umwe mu banyamakuru bakomeye muri Amerika muri icyo gihe yamwise ‘illuminati Priestess’ cyangwa umuvugabutumwa wa Illuminati.

9. JUSTIN BIERBER
Ku mwanya wa 9 turahasanga Justin Bieber wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka What Do You Mean.Uyu muhanzi ni umwe mu bo bivugwa ko bagize umuryango wa Illuminati ndetse hari bimwe bimenyetso bibishimangira nk’uko Watch Mojo.com babitangaza.Justin Bieber afite Tattoo y’igishuye kukaboko ke nk’uko yabigaragaje ndetse kikaba gifite n’igishushanyo cy’ijisho rimwe.Benshi batekereza ko Justin Bieber yapfiriye mu mpanuka ariko agasimbuzwa undi uriho kuri ubu nk’uko biyita ‘Forever Young’. Justin Bieber ku bwe ajya ahakana amakuru yo kuba ari muri uyu muryango wa illuminati.

8. MILEY CYRUS.
Umuhanzikazi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ashyirwa mu majwi y’abari muri illuminati yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo ; ‘We can’t Stop’.Mile Cyrus yakoze uko shoboye yereka abantu ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’icyaha by’umwihariko muri 2013 mu gitaramo cya MTV Video Music Awards aho yaragaragaje.

7. MADONNA.
Madamo yagiye yamamara cyane mu bikorwa byo gukundana n’abasore arusha imyaka myinshi.Uyu muhanzikazi afite indirimbo yise ngo “Illuminati” igaragaza ifoto aziritse mu maso. Yashyize hanze kandi iyitwa “Vogue”.Uyu muhanzi ni nawe wavuze ko Jay Z na Beyonce nabo bari muri Illuminati.Mu ndirimbo “Express Yourself” no mu gitaramo yakoze mu 1990 “Blond Ambition World Tour Live” , yagaragaje mo cyane Mpandeshatu kikaba ikimenyetso cya Illuminati. Madonna nawe yahakanye ibyo kuba muri Illuminati cyakora agaragaza abari muri Illuminati abaribo.

6. BRITNEY SPEARS.
Umuhanzikazi umaze iminsi aca uduhigo kugeza abaye uwambere kuri Sportfify. Britney Spears yamamaye cyane mu gutandukana n’abagabo cyane mu buryo bwihuse.Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; I wanna Go, no mu mashusho y’ibitente by’abana mu 1955 – 1956), ibi kandi bikaba bimwe mu bikoresho bya Illuminati nk’uko WatchMojo.com dukesha iyi nkuru babitangaza.Ibi byongeye kwigaragaza muri Filime yagaragayemo yitwa “Amerikan Sweetheart to ,….. hanagaragaramo umugabo ufite amaso y’ibishirira neza nk’ayo twavuze haraguru.

5.LADY GAGA.
Icyamamarekazi muri Amerika by’umwihariko mu ndirimbo zirimo,”Poker Face”. Uyu mukobwa abarizwa mu muryango w’abihinduye ibitsina cyangwa umubiri arinawo ubarizwamo abatinganyi. Lady Gaga ashyirwa muri uyu muryango kubera ko mu mashusho ye menshi agaragara ahishe ijisho rimwe irindi rigaragara by’umwihariko yabigaragaje mu ndirimbo yise “JUST DANCE” yafatanyije na Colby.

4. KANYE WEST.

Uyu mugabo yashakanye na Kim Kardashian cyakora baza gutandukana babyaranye abana bagera kuri 4. Uyu muhanzi yigeze kubyihamiriza cyakora arongera arabihakana.We n’umugore mu ndirimbo “Bound 2” bagaragaje Imyitwarire idasanzwe.

3. EMINEM.
Umuraperi udasanzwe uririmbira kumuvududuko wo hejuru cyane.Emimen yabuze umusimbura mu buryo aririmba.Ikinyamakuru Illuminati Conspiracy, ngo uburyo bwonyine bwo kwamamara ni ugukorana na sekibi.Benshi bemeza ko Eminem yapfuye agasimbuzwa undi.

2. RIHANNA.

Uyu akunda kwiyita RIRI gusa amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Robyn Rihanna Fenty.Akenshi akunda kugaragara yahishe ijisho rimwe ndetse agakoresha Mpandeshatu cyane yazamuye amaboko.Benshi bamwita Queen of Illuminati nk’uko yigeze kubyiyemerera.

Mbere y’uko tugera ku wa Mbere abandi bavugwa mu kuba muri uyu muryango harimo ; Lebron James , Kesha, Lil Wayne.

1.JAY Z.

Jay Z byagiye bivugwa ko ariwe mwami w’abari muri Illuminati dore ko yagiye amenyekana cyane mu marenga akoresha intoki ze , no gukoresha Mpandeshatu n’ibindi.Jay Z nawe yahakanye kuba muri Illuminati.

Isoko: WatchMojo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *