Friday, May 17
Shadow

APRFC Ishobora kwegukana igikombe idatsinzwe kandi Shampiyona itarangiye

Umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wa gombaga kuba tariki ya 5 Mata, ariko usubikwa kubera urupfu rw’uwari Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo, Umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane, wapfuye ku wa 2 Mata azize guhagarara k’umutima.

APR FC iyoboye Urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ishobora kwegukana igikombe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mata 2024, mu gihe yatsinda umukino w’ikirarane icakiranamo na AS Kigali saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

APR iheruka gutsinda AS Kigali muri Shampiyona ku wa 23 Ukuboza 2018, ubwo yatsinze ibitego 3-0. Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mikino ubanza.

Gusa, Abanyamujyi bamaze iminsi itanu batitoza mbere y’uko basubukura imyitozo ku wa Gatandatu nyuma yo guhembwa ukwezi kumwe mu birarane by’amezi ane bari baberewemo n’ubuyobozi bwa AS Kigali.

AS Kigali ni imwe mu makipe agora cyane APR FC kuko mu mikino 15 iheruka kuzihuza , iyi kipe y’Abanyamujyi ya AS Kigali yatsinzemo ine, mu gihe ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsize itatu mu gihe zanganyije inshuro umunani.

APR iyoboye Shampiyona n’amanota 59, irusha amanota 11 Rayon Sports ya kabiri mu gihe hasigaye imikino ine.
umukino wo kuri uyu wa Mbere byaba bisobanuye ko Ikipe y’Ingabo yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 14 kandi hasigaye 12 yo gukinira.

Ni mu gihe kandi kunganya byayiha amahirwe yo gutwara igikombe, ariko bigasaba gutegereza uko indi mikino Irangira kuko haba hasigayemo imibare igoye hagati yayo namukeba mu gihe Rayon Sports yazatsinda.

Ikipe ya Rayon Sports iri kurya isataburenge APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *