Friday, May 3
Shadow

Dore ibyiza ndetse n’ibibi byo gukoresha imiti ihindura umusatsi umukara cyane

Abantu benshi hirya no hino bakunze gukoresha imwe mu miti ihindura umusatsi ukaba umukara cyane ibi bamwe bita kanta cyangwa black shampoo mu rurimi rwamahanga. Icyakora abantu benshi ntibajya bamenya neza ko gukoresha iyo miti bigira ingaruka mbi ku muburi w’umuntu n’ubwo hari n’inziza. Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mu kubacukumburira amakuru ku kamaro ndetse n’ibibi byo gukoresha iyo miti ifasha abantu guhindura imisatsi yabo igasa umukara kurushaho.

 

Kimwe mu byiza byo gukoresha iyo miti ihindura imisatsi umukara ku rushaho nuko bituma umuntu agira umusatsi ufite ibara ry’umukara cyane, dore ko nubundi icyo iyo miti imaze arugutuma umusatsi uhinduka umukara kurushaho.

 

Ikindi kiza cyo gukoresha iyo miti ihindura umusatsi umukara kurushaho nuko bituma uwakoresheje iyo miti afatwa cyangwa agaragara ko yarimbye kuko iyo miti ifatwa nka Kimwe mu bintu bituma umuntu agaragara neza mbese nkuko witera imibavu hari abizera ko Niyo miti ari myiza mu kugaragaza ko warimbye.

 

Bimwe rero mu bibi byo gukoresha iyo miti ihindura umusatsi umuka kurushaho harimo gutakaza umusatsi kubera ibintu biba bigize uwo muti bishibora gutuma umuntu atangira gutakaza umusatsi mu buryo bworoshye nkimwe mu ngaruka mbi yo gukoresha iyo miti ihindura umusatsi umuntu kurushaho.

 

Ikindi kibi cyo gukoresha iyo miti ihindura umusatsi umukara kurushaho harimo ko umuntu wimenyereje gukoresha iyo miti agomba kuyikoresha bihoraho kuko iyo atayikoresheje birangira umusatsi we utangiye gutukura, bisaba ko rero iyo miti uyikoresha bihoraho udasiba.

 

Sibyo gusa kuko inzobere zivuga ko iyo miti iyo igiye mu mazi mu gihe ukaraba umaze kuyikoresha ysngiza ibidukikije bitewe namwe mu Maporoduwi shimike akoze iyo miti. Usibye ko ngo no kuyigondera bihoraho bihenze mu gihe wiyemeje kujya ubikoresha bihoraho.

Source: thehealthcare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *