Diamond Platnumz yavuze ko yiyumvise nk’usuzuguwe akimara gukurwamo isapo n’igisambo kikayiba

04/12/2023 15:07

Umuhanzi ukomeye muri Afurika Diamond Platnumz uherutse kwibirwa isapo i Dodoma mbere y’uko atarama muri Wasafi Festival, yavuze ko impamvu yabuze amahwemo akanga kugenda atayibonye ari uko yiyumvise nk’usuzuguwe.

 

Yagaragaje uburakari bukomeye cyane ndetse yanga kuva mu modoka yahise ajya kwicaramo atarabona isapo ye.Uyu muhanzi ubusanzwe amenyereye abafana n’urugomo rwabo gusa, akimara kwibwa isapo , yabaye nk’ushatse gusubirayo, abwira abarinzi be gushaka utwaye isapo kugeza bamubonye.

 

Benshi bavuze ko ari uguteka imitwe , gusa n’ubwo byaba byo, ntabwo yaterwa amabuye na cyane ko aribwo buryo arimo gukoresha muri iyi minsi.

 

Diamond yavuze ko yababajwe n’uko uwo mufana ataje ngo amusabe kuneza aho gukora igikorwa kigayitse cyo kumukora k’umutwe akamwambura isapo ye.Yavuze ko uwo mwanya yahise yiyumva nk’umuntu usuzuguwe cyane , kuko yari yambaye imyambaro ijyanishije.

 

Mu mashusho yashyizwe kuri Channel ya WASAFI TV, uyu muhanzi yavuze ko yababaye cyane,Ati:”Abantu batangajwe cyane n’uko nkurikiye isapo, gusa iyo umuntu akwibye aba akweretse ko agusuzuguye.Nubaho ko mwamfashije , ariko nanone niba hari icyo umuntu arasaba, kandi sinimana”.

Advertising

Previous Story

Umukozi w’Imana Pastor Munene Sue yasobanuye impamvu ikomeye ababyeyi badakwiriye kujya basoma abana babo

Next Story

Agasaro Tracy yateranye imitoma n’umugabo we aramusoma anamushimira ko amufata nk’umwamikazi buri munsi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop