Kuri uyu munsi tariki 04 Ukuboza 2023, aba bombi bishimira ko bujuje imyaka 2 mu rukundo babana nk’umugabo n’umugore.
Tracy Agasaro yafashe umwanya agaragariza abamukurikira iby’urukundo rwabo binyuze mu magambo babwiranye.
Agasaro Tracy ati:”Hari ubwo umuntu abura amagambo yo kuvuga neza akabura naho yahera asohora ayari mu mutima we”. Kuri uyu munsi nta byinshi mfite byo kuvuga , gusa nujujwe n’amarangamutima menshi kuko icyo mfite cyo kuvuga ni nti , nkunda ubu bumwe n’uyu mugabo uri hano”.
Nejejwe n’imyaka 2 tumaranye dushakanye kandi imyinshi iri imbere yacu, Rene Patrick”.
Mu mashusho yuzuye urukundo n’amarangamutima yabo bombi ,bigaragara ko bayafashe bagamije gushimirana.Muri aya mashusho yuzuye ibyishimo , Agasaro yagize ati:
”Warakoze guhora umbwira ko ndi mwiza buri munsi”.Umugabo we nawe yagize ati:” Ndagukunda mukobwa mwiza kandi niteguye kumarana imyaka 100 nawe” [ Ahita amusoma].
Urukundo rw’aba bombi rukomeje kwigisha benshi uko bakundana.