Umukozi w’Imana Pastor Munene Sue yasobanuye impamvu ikomeye ababyeyi badakwiriye kujya basoma abana babo

04/12/2023 14:33

Pastor Munene Sue yasobanuye impamvu ikomeye ababyeyi badakwiriye kujya basoma abana babo cyangwa ngo ba bakore kumyanya y’ibanga

 

Umukozi w’Imana Sue Munene wamamariye ku ijambo ‘Twa Twa’, bakanarimwitirira, yatangaje ingaruka zikomeye ziva mu kuba ababyeyi basoma abana babo cyangwa bakabakora ku myanya y’ibanga.

 

Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Tik Tok n’uwitwa, Emma The Great Pioneer, uyu mubyeyi yatangaje impamvu zikomeye zikwiriye gufasha ababyeyi kumva ko atari byiza gusoma abana babo by’umwihariko ku munwa [Lips].

 

Uyu mubyeyi akaba umukozi w’Imana [Pastor], yanagaragaje ko nta mpamvu y’uko umubyeyi akwiriye gukora ku myanya y’ibanga y’umwana we, agakora ku munwa , ndetse n’ahandi mu buryo buhoraho.

 

Twa Twa, yasobanuye ko uku gukora ku myanya y’ibanga y’umwana, ku musoma, n’ibindi , ngo biha umwana amakuru atariyo kubyerekeye imibonano mpuzabitsina ndetse bikanereka umwana ko nta mupaka ubaho w’aho kwirinda ku wariwe wese.

 

Sue, yemeza ko mu gihe umwana amaze kumenyera gukorerwaho ibyo bikorwa n’abo murigo iwago [Nyina , umukozi n’abandi], bishobora gutuma yemera ko n’abandi bantu bo hanze bamukoraho kuko ngo nta gitangira cyangwa ikibi aba abibonamo.

 

Yagize ati:”Nagiye mbona ababyeyi basoma abakobwa / abahungu babo.Ntabwo ari byo, kuko uko ugenda ubikora , igihe kiragera wamukoraho akifuza ko umusoma.Haba wowe cyangwa n’abandi bagabo cyangwa abagore baza babasanga.Ikindi gice cy’ibanga kubana ni amabere”.

 

Yavuze ko amabere y’umwana n’indi myanya ye y’ibanga ari ibice bidakwiriye gukorwaho kuko byangiza imitekerereze y’umwana kuri we no kubo bahura.

Munene avuga ko abana n’abakobwa bagira ahantu 7 ho kwitondera, mu gihe abahungu ari 6 , asaba ababyeyi kubaha aha hantu ndetse no kwirinda kuhakinisha uko bishakiye.

 

Ati:” Waba uri umugore cyangwa umugabo, irinde kuhakora uko wiboneye.Ibukako ari ibice by’ibanga , umugore cyangwa umugabo atemerewe gukora ho”.

Pastor Sue Munene, yingingiye ababyeyi gukomeza kujya birinda kwigisha abana babo ibyerekeye imibonano mpuzabitsina babizi cyangwa batabizi ahubwo bakajya babigisha uko bakwirinda uwabakinisha by’umwihariko ashaka gukora kumyanya yabo y’ibanga.

Ubusanzwe biba byiza iyo umubyeyi w’umugabo afashe abana b’abakobwa akabigisha ndetse n’umubyeyi w’umugore akigisha abahungu uko barinda imibiri yabo.Ibi bizatuma abana bakura baziko imibiri yabi badakwiriye kuyifata uko biboneye.

Advertising

Previous Story

Kano Kanya ! Kurikira umuhango wo gutangaza amanota y’abanyeshuri ku mugaragaro

Next Story

Diamond Platnumz yavuze ko yiyumvise nk’usuzuguwe akimara gukurwamo isapo n’igisambo kikayiba

Latest from Iyobokamana

Go toTop