Icyamamare muri muzika ya Afurika, no muri muzika ya Tanzania Bongo Falava, uzwi ku izina rya Diamond Platnamuz avuga ko igihe kinini akunze kubona umukobwa we Tiffah amunenga igihe yabyinanye n’ababyinnyi b’abakobwa.
Uyu muyobozi washinze ndetse akaba ayobora WCB-Wasafi yatangaje ko umukobwa we akunda cyane Tiffah yumva ababaye iyo abonye ise ari kubyinana n’abakobwa mu gihe cyifatwa ry’amashusho y’indirimbo cyangwa mu birori bitandukanye.
Mu gusubiza kimwe mu binyamakuru byo muri Zimbabwe Diamond yibukije abantu ko umuziki ari akazi ndetse gafite ibikagenga nk’utundi tuzi twose.
Mu kiganiro umunyamakuru yamubajije imbogamizi agira iyo ari kubyina ndetse atunganya amshusho y’indirimbo ze. Yasubije ko imbogamzi ya mbere ari Tiffah umukobwa we muto ukunda kumunega iteka iyo abonye se abyinana nabakobwa.
Ati”:Rimwe na rimwe ambaza ibibazo byinshi ndetse bikomeye gusubiza gusa nkamwibutsa ko ibintu byose nkora muri video aba ari umukino (acting)”.
Akomeza avuga ko akunze kumwibutsa kenshi ko ibyo akora mu ndirimbo aba adakomeje. Ndetse ko nk’umunyamuziki wabigize umwuga agomba gukora buri kimwe cyose cyanezeza abafana be.
Ibi byabereye uri Zimbabwe aho yari yajyanye n’umukobwa we Tiffah n’umuhungu we Nillah aho biteguraga ibitaramo bizenguruka Africa.
Igihe bari mu myiteguro umwe mu bakozi bakorana umunsi k’umunsi yitabye Imana uzwi ku isina rya Khadija Shaibu (Didu), yari umunyamakuru wa Wasafi FM.
Diamond yahise ahigira kuzafasha umukobwa we akamurihira amashuri kugeza asoje.