Monday, May 20
Shadow

RULINDO: Umugabo w’imyaka 85 yicukuriye imva azashyingurwamo

Umugabo wo mu Karere ka Rulindo, yavuze ko mu rwego rwo kwanga kurushya abazamushyingura napfa , yahisemo kuyicukura akiri muzima kugira ngo bazaterure bashyiramo gusa.Uyu mugabo yatunguye benshi kuko ibyo yakoze bidasanzwe i Rwanda.

Uyu mugabo ugeze muzamukuru witwa Hakizinshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko utuye mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri ho mu Karere ka Rulindo , yafashe umwanya yicukurira imva yo kuzashyingurwamo naba yapfuye.Yavuze ko gukora ibi ari ukugira ngo atazarushya abazamushyingura kuko afite abagore babiri n’abana 15.

Hakizinshuti Claude yabwiye TV1 ko imyaka amaze ariyo myinshi kurenza iyo asigaje.Yagize ati:”Ubu nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu, itanu , nahisemo kubaka iyo mva ndayicukura ,nshyiraho amatafari byose birahari”.Ku bantu bavuga ko ashobora kuba yarikunguriye, Hakizanshuti we ntabwo yemeranya nabo kuko batazi impmavu abikora.

Kuri ubu afite ingo 2 rumwe rurimo abana 9 , urundi rukamo 6 bose hamwe bakaba 15.Aba bana be bavuga ko kwicukurira imva ari igitekerezo yari amaranye igihe kinini.Ati:”Ntabwo byantunguye kuko kuva na kera , papa yajyaga avuga ko aziteganyiriza aho azashyingurwa mu gihe yatabarutse”.Uyu mwana abihuriza ho n’abaturanyi bavuze ko batunguwe n’ibyo yakoze ariko bagashimangira ko ari ukwiteganyiriza.

Ati:”Niba umuntu nta n’imyaka 20 asigaje agomba kwiteganyiriza aho kuba [Gushyingurwa]”.Undi ati:”Urabona ni uwa kera , byaba byiza yiteganyirije aho azashyingurwa numva nta mubuza uburenganzira bwe”.Iyi mva y’uyu musaza, yegeranye n’iy’umwe mu bagore be wapfuye muri 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *