Diamond Platnumz yatewe ishema n’impanga ye yamenye gucuranga

18/12/2023 16:32

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunda kwiyita Simba, akomeje guterwa ishema na Naseeb Junior bita impanga ye kubera uburyo ari kumenya gucuranga ibicurangisho bitandukanye ku myaka 4 gusa.

 

Ubwo Diamond Plaatnumz yari mu gitaramo mu minsi ishize, yajyanye Naseeb Junior ku rubyiniro asubuza abafana ababwira ko abakunda.Uyu muhanzi yavuze Naseeb ariwe Diamond Platnumz muto ngo kubera ko akunda umuziki nkawe bituma abafana bamwitaho nyuma Diamond akomeza kuririmba.

 

Nyuma y’ibi kandi abantu baje kwibuka ko Naseeb Junior, agira isabukuru y’amavuko umunsi umwe n’uwa se bakanahuza amazina [Naseeb]nabyo bikaba imbarutso yo kumwita impanga ye by’umwihariko ubwo hajyaga hanze amashusho ari gucuranga igicurangisho cya Gitari.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Cheche la Wasafi, yagaragaje Diamond na Naseeb bari muri Studio, Naseeb atangira gucuranga amajwi abonye , Se ahita aririmba birahura bose ibyishimo birabarenga.

Diamond yatunguwe n’uburyo uyu mwana we ashobora gucuranga amajwi nyamara yarayize agahe gato,agaragaza ko atewe ishema nawe nk’uko yabigaragaje imbere y’abafana bo muri Tanzania barenga ibihumbi byinshi bari baje kumushyigikira we na Mbosso.

Advertising

Previous Story

Umugabo wanjye namufashe ari kunsha inyuma ampa imodoka ngo mubabarire ndayanga

Next Story

Kenya: Umugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop