Kenya: Umugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye

18/12/2023 17:28

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugabo wo mu mujyi witwa Webuye uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya aho uyu mugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye.

 

Uyu mugabo w’imyaka 32 witwa Waliuba Kelvin niwe wateye inda nyirabukwe w’imyaka 42, bikaba byemejwe n’umugore w’uyu mugabo witwa Nekesa aho yemeye ko umugabo we yaryamanye na nyina umubyara.

 

Amakuru ducyesha ikinyamakuru muranganewspaper gikorera mu gihugu cya Kenya, aravuga ko uyu mugore Nekesa yavuze ko imirimo yamubanye myinshi ubwo yari atwite maze akitabaza nyina umubyara ngo aze amufashe kuzita ku mwana wari wavutse.

 

Yanze kwirirwa ashaka umukozi kuko byari kumuhenda ahubwo yitabaza nyina umubyara.Bivugwa ko uyu mugabo wuyu mugore yatangiye kujya aryamana na nyirabukwe ubwo umugore we akaba umukobwa wa nyirabukwe yabaga yagiye ku isoko.

Ndetse ngo byongeyeho uyu mugore cyangwa nyirabukwe w’uyu mugabo nta mugabo we yagiraga. Ndetse uyu mugore we ngo yishimiye kuryamana n’umugabo w’umukobwa we kuko ngo nubundi we nta mugabo yari afite.

 

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’uburyo uyu mugore yatinyutse guca inyuma umukobwa we yibyariye babyita amahano.

Agahugu uwako akandi uwako.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yatewe ishema n’impanga ye yamenye gucuranga

Next Story

Meddy yateye imitoma umugore we Mimi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop