Advertising

Umugabo wanjye namufashe ari kunsha inyuma ampa imodoka ngo mubabarire ndayanga

12/18/23 15:1 PM

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore wavuze ko yafashe uwahoze ari umugabo we ari kumuca inyuma maze amuha imodoka nziza cyane ngo amubabarire ariko uyu mugore yanga gufata iyo modoka.

Uyu mugore witwa Bernice Saroni usanzwe Ari umu promoter we ubwe yiyemereye ko yanze imodoka nziza umugabo we yamuhaye ubwo yamufataga ari kumuca inyuma.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu mugore yashyize hanze ifoto ahagaze iruhande rw’imodoka nziza avuga ko iyo modoka ariyo umugabo we yari yamuhayemo n’impano ariko akanga kuyemera kuko ngo n’ubundi umugabo we ntiyari kurecyera kumuca inyuma cyane ko ngo bitari inshuro y’ambere amufashe amuca inyuma.

 

Icyakora uyu mugore yasize ikibazo yahase abamukurikira Ababaza Niba bo bari kwemera gufata iyo modoka baziko uwo bakundana yabaciye inyuma bakarenzaho.

Mu magambo ye yagize ati “Iyi ni imodoka uwahoze ari umugabo wanjye yashakaga kumpa ubwo namufashe ari kunsha inyuma gusa narayanze kuko byari bimaze kuba inshuro nyinshi, ese iyo uza kuba njye iyi modoka wari kuyemera”

 

Ese wowe wari kwemera gufata iyo modoka!!!

Source: thetalk.ng

Previous Story

Ubuzima bwa Mr Ibu bukomeje kuba bubi cyane

Next Story

Diamond Platnumz yatewe ishema n’impanga ye yamenye gucuranga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop