Advertising

Diamond Platnumz yanze ubutumire bwa Zari Hassan ! Dutemberane mu bukwe bwari ibirori n’ibyishimo gusa

10/05/23 7:1 AM
1 min read

Zari Hassan yakoze ubukwe na Lutaaya Shakib tariki 03 Ukwakira 2023.Ni ubukwe bwagizwe ubwiru gusa umunsi ku munsi ntiduhwema kubashakira amakuru yizewe y’abo mukunda.

 

Zari w’imyaka 43 kugeza ubu , yakoze ubu n’umusore bivugwa ko arusha imyaka 12. Ni ubukwe bwateye benshi ishyari. Urukundo rwabo ruvugwa guhera mu mwaka wa 2022 ndetse amakuru akemeza ko kuva icyo gihe , Shakib Lutaaya umucuruzi w’imodoka zakoze , yahise ajya kwibanira na Zari munzu ye.

 


Kugeza ubu Zari na Shakib ni umugore n’umugabo.

 

N’ubwo bimwe mu binyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byanditse ko Zari yakoze ubukwe atambaye imyambaro y’umweru ndetse bigashyiraho n’impamvu nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu ejo, kuri ubu hari amashusho yatugezeho , ndetse n’imwe mu nkuru z’ikinyamakuru cyo muri Kenya igaragaza uburyo ibirori byari byifashe ndetse iyi nkuru inahishura ko Diamond Platinumz atigeze yitabira ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Afurika y’Epfo i Pretoria.

 

Bamwe mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Zari na Shakib Lutaaya harimo ; Umuherwekazi akaba inshuti magara ya Zari Hassan witwa Zodwa Mkandla , ibyamamare byo muri ‘Young , Famous and Africa Reality Show.

 

 

Amakuru avuga ko Diamond Platinumz atigeze yitabira ubukwe bw’aba bombi, dore ko yakanyujijeho na Zari ndetse bakanabyarana abana 2.Muri ubu bukwe Zari yari yambaye , urushungi , Shakib yambaye , ipantaro ya Khaki , ishati y’umweru , .

Zari yari yambitse abana be 5 imyambaro y’umweru gusa kimwe n’abandi bashyitsi bose. Uwitwa Prince Nillah we yari yambaye imyambaro isa neza niyo Shakib yari yambaye. Princess Tiffah yari yambaye imyambaro y’umweru.

 

Nyuma yubwo bukwe bagiye kwifotoza nk’uko but garagara mu mashusho yashyizwe hanze na Mbu.ug.

 

Mu mwaka wa 2022, uwahoze ari umugore wa Shakib Lutaaya yagiye kurega Zari avuga ko yamugambaniye akamutwara umugabo , bituma nanone basezeranira ahabonyine muri Afurika y’Epfo nyuma yo gusura umuryango wa Shakib Lutaaya muri Uganda.

REBA HANO UBUKWE

Sponsored

Go toTop