Nyuma yo kwanga kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo we na Zuchu , Diamond Platnumz yakurikijwe imijugujugu n’abakunzi b’umuziki muri Kenya ndetse n’abanyamakuru.
Hari hashize iminsi mike, imbuga nkoranyambaga z’abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zitambutsa ubutumwa bw’uko Diamond Platnumz na Zuchu bazaririmbira muri Kenya.
Mu ijoro ryo ku wa 08 Ukuboza, abakunzi b’umuziki bategereje Diamond Platnumz mu Iserukiramuco rya Raha ribera muri Kenya baramubura icyakora haririmba Zuchu wenyine.
Ibi byatumye benshi batangira kumutuka no kugaragaza uburakari bukomeye. Muri abo harimo Willy Paul yahamije ko yababajwe cyane na Diamond Platnumz nk’umuhanzi bafata nk’ukomeye muri Afurika no hanze yayo.
Undi wagaragaje agahinda no kwicuza cyane ni Trevor usanzwe ayobora amashusho y’abahanzi muri Kenya.Mu butumwa burebure yagize ati:”Diamond Platnumz yatweretse agasuzuguro atitaye ku kuba Kenya aribo bafana be ba mbere”
Yakomeje agira ati:”Twacuranze imiziki ye , tumushyira mu bitaramo, ndetse turamwishimira no kurenza mu gihugu cye. Ubu rero nicyo gihe cyo kongera kubitekerezaho hanyuma tugatangira guteza imbere abahanzi bacu bafite impano bakwiriye gufashwa.
“Mureke dushyire imbaraga mu iterambere ryabo, tubahe izina bamamare. Kuba ‘Promoters’ mureke turebe umuntu uzashyira amafaranga ye mu muntu udaha agaciro abamufashije kuzamura no kumenyekanisha impano ye”.
Benshi mu baturage bo muri Kenya bagaragaza ko kimwe mu bibazo bafite mu myidagaduro yabo ari uko bahimbaza abahanzi bo muri Tanzania kurenza ab’iwabo bikanatuma badatera imbere.