Diamond Platnumz arajwe inshinga n'ibihembo bitangirwa hanze ya Tanzania.

Diamond Platnumz yagaragaje impamvu atajya yemera kwitabira ibihembo byo muri Tanzania

13/04/2024 21:03

Umuhanzi Diamond Platnumz w’izina rikomeye muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba, yashimangiye ko uburyarya no kutagira ukuri aribyo bituma atemera kwitabira ibihembo by’imbere mu gihugu muri Tanzania.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’igitangazamakuru gikorera muri iki gihugu.Simba , yahishuye ko aho kwitabira ibihembo bitangirwa imbere muri Tanzania ahitamo kwitabira ibyo ashyirwamo biba biri ku rwego mpuzamahanga kugira n’izina rye rikomeze rizamuke rirenge Tanzania rigere ku rwego rudasanzwe.

Agaruka ku kutanyura mu mucyo w’ibihembo bitangirwa imbere mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yagize ati:”Ese uzi impamvu navuze ko ntajya nemera kwitabira ? Ibi bihembo bitegurwa mu buryo, bibura ubunyangamugayo rwose.Abategura ibi bihembo baba bashaka gutwara umuhanzi uko bishakiye.Kubera iyo mpamvu rero, ntabwo dushobora kubijyamo”.

Diamond Platnumz, yemeje ko yifuza gukomeza gutwara ibihembo mpuzamahanga aho guta umwanya mu byo imbere muri Tanzania.Uyu muhanzi aherutse kwegukana MTV EMA Awards, AFRIMA Awards, ashyirwa muri BET Award inshuro zirenze imwe, gusa ntabwo yari yahatanira Grammy Awards.Yagize ati:”Kujya mu bindi bihembo mpuzamahanga bizafungura imiryango no kubandi bahanzi ba hano muri Tanzania ku ruhando mpuzamahanga babamenye”.

Diamond Platnumz arajwe inshinga n’ibihembo bitangirwa hanze ya Tanzania.

Advertising

Previous Story

TP Mazembe yivuguruje ivuga ko Kalaba Rainford ari muri Koma

Next Story

Bobrisky agiye gufungirwa muri gereza y’abagabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop