Icyamamare muri Nigeria Bobrisky yakatiwe igifungo azarangiriza muri gereza y’abagabo.
Bobrisky wihinduje igitsina , yakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 6 ari muri gereza y’abagabo.Uyu mugore yazize gufata amafaranga yo muri Nigeria akayanyanyagiza nk’imvura ubwo bari bari gukina filime no mu bukwe.
Ubwo yakatirwaga iki gihano Bobrisky ntabwo yigeze ahabwa amahirwe yo gutanga amafaranga cyangwa ibihano bisimbura iki gifungo yakatiwe n’urukiko nk’uko byakomeje kujya bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Nigeria natwe dukesha iyi nkuru.
Iki cyaha cyo kunyanyagiza amafaranga yagikoreye muri Nigeria abikora bitemewe.Itsinda y’abaryamana bahuje ibitsina muri Nigeria naryo ryavuze ko aba bantu bari gukorerwa ihohoterwa ryivanura muri iki gihugu.Mu kwezi kwa Gatatu uwitwa Oluwadarasimi, nawe yahawe igihano nk’iki muri Nigeria.
Mu rukiko Bobrisky yavuze ko atari aziko ibyo ari gukora biramuviramo gufungwa.