Muri uyu waka wa 2024, Diamond Platnumz yaciye agahigo kuri YouTube ahigika abarimo Chris Brown na Taylor Swift by’umwihariko mu bahanzi bumviswe kuri YouTube cyane muri Kenya , Israel Mbonyi amugwa mu ntege aza ku mwanya wa Gatanu ahigitse abarimo ; Mbosso, Jay Melody na Alikiba.
Muri 2020, Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa mbere wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara warebwe n’abantu barenga Bilion kuri YouTube.Ntabwo yigeze acika integer kugeza ubwo muri uyu mwaka wa 2024,akomeje guca agahigo akaba yabaye uwa mbere mu barebwe cyane mu Gihugu cya Kenya.
Kuri iyi nshuro , Diamond Platnumz yagitse ibyamamare nka Taylor Swift na CB , bamwe mu bagurishije cyane ibihangano byabo muri Amerika kuva muri 2023 kugeza muri 2024 Ukwakira nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye.
Ku rwego rw’Isi, Diamond Platnumz ufite Subscribers barenga Miliyoni 10, yarebwe n’abarenga Biliyoni 2.7 kuri konte ye ya YouTube ugereranyije na Taylor Swift ufite Subscribers zirenga Miliyoni 60.
YouTube yashyize Chris Brown ku mwanya wa 13 muri Kenya abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Loyality’ yakoranye n’abarimo ‘Lil Wayne na Tyga’.
UKO BAKURIKIRANYE;
1.Diamond Platnumz na Miliyoni 132
2.Rayvanny na Miliyoni 81.9
3.Harmonize na Miliyoni 78.3
4.Zuchu na Miliyoni 78.1
5.Israel Mbonyi na Miliyoni 74.7
6.Guardian Angel na 61.7
7.Mbosso na Miliyoni 54.2
8.Jay Melody na Miliyoni 52.7
9.Msanii Music Group na Miliyoni 48.6
10.Alikiba na Miliyoni 46.3
Diamond Platnumz aciye aka gahigo nyuma yo gukorana n’ibyamamare bitandukanye birimo na Jason Derulo, Ne-Yo , Omario n’abandi.
Muri 2020, Diamond Platnumz yaciye agahigo mu bahanzi bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ashyirwa ku rutonde rw’abahataniraga ibihembo bya BET Awards ku nshuro ya Gatatu atsindiramo kimwe. Yatwaye ibihembo bitandukanye birimo ; MTV European Music Awards na MTV Africa Music Awards.