Diamond Platnumz arasabwa inka 500 kugira ngo yongere arongore Tanasha Donna

03/05/2024 16:23

Diamond Platnumz yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo hamwe na Tanasha Donna wo muri Kenya zizanwe n’umunyarwenya  Eric Omond.Uyu mugabo ukora ibintu bisa n’ibitangaje, yavuze ko Diamond agomba gutanga inka 500 bakamusubiza Tanasha.

Uyu munyarwenya wo muri Kenya yavuze ko yamaze kuganira n’umuryango wa Tanasha Donna na Diamond kugira ngo barebe inka abaca Diamond Platnumz akaba yasubira mu rukundo n’umukobwa wabo Tanasha Donna uri muri Tanzania. Eric yagize ati:”Nicaranye n’umuryango wa Tanasha Donna turaganira hanyuma twanzura ko Diamond Platnumz, azatanga inka 500 kugira ngo asubirane na Tanasha Donna.Dushaka inka zacu kandi twamaze kubibwira Diamond Platnumz kare”.

Eric Omond, yashimangiye ko bashaka inka zo muri Tanzania ko badakeneye amafaranga.Ati:”Dushaka inka zo muri Tanzania, ntabwo dushaka ko yohereza amafaranga.Nyuma y’aho nibwo tuzagira ibyo tuganira”.Uyu munyarwenya yavuze ko uwo ari umuco wa Kenya bashaka kubahiriza.

Kuri ubu Tanasha Donna ari mu gihugu cya Tanzania mu gihe umugabo we batandukanye ari mu nkuru z’ibinyamakuru kubera Zuchu wavuzweho kuva  mu rugo akahukana avuga ko arambiwe kubana n’umugabo utuma bamutuka.Byose byakomotse kuri Sarah watangajwe na Diamond n’umukunzi we wa Mbere.

Diamond Platnumz , yavuze ko Sarah ari we mpamvu ye yo gutuma yandika akanasohora indirimbo ‘Kamwambie’.Bombi bahuye muri 2006 batandukana muri 2009.Kuva ubu biragoye ko hagira usimbuka Sarah mu gihe yaba ari kuvuga urutonde rw’abagore ba Diamond.

 

Advertising

Previous Story

Ku myaka ijana 130 irenga we n’umugore we ntibarabyara ! Hura na Baba Asongo

Next Story

Ariel Wayz yateguje indirimbo ibwira umusore wamubabaje agashaka kumugarukira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop