Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kwibazwaho na benshi nyuma yo kugaragara ko arimo gutonesha cyane Naseeb Junior umwana yabyaranye na Tanasha Donna.
Bamwe bavuga ko atari byiza kuba Diamond Platnumz yahitamo abana bamwe akareka abandi mu gihe cyo gutembera ndetse umwe mu bagore babyaranye nawe amaze iminsi agaragaje ko atishimiye uburyo umwana we yasizwe ubwo abandi bazanwaga mu Rwanda , gusa Diamond abasubiza ko atari itegeko ko agendana n’abana be bose.Uyu muhanzi yavuze ko abana be bagomba kuba hamwe n’ababyeyi babo kubera ko baba bari mu ishuri.
Diamond Platnumz yagaragaje ko ubwo yazaga mu Rwanda Dylan yabyaranye na Hamissa Mobeto yari ari mu ishuri ikaba ariyo mpamvu yatumye atazaba nawe nyamara bibabaza nyina.
ESE KUKI BIVUGWA KO DIAMOND ATONESHA NASEEB JUNIOR ?
Uyu mwana bakunda kumwita impanga ya se Simba, kubera ko bose bavukiye itariki imwe ndetse no kwizihiza isabukuru yabo y’amavuko ni igikorwa kibera umunsi umwe bagasangira umunsi wabo.
Ibi kandi bituma , Diamond yongera guhuza na Tanasha Donna babyaranye uyu mwana ndetse na nyirakuru we Mama Ndangote akaba ari hafi aho.Mu minsi yashize Tanasha Donna yashinjijwe kwihoza iruhande rw’uyu muryango ngaho yifuza gusubirana na Diamond ariko byose akabikora yitwaje Naseeb.
Amafoto ya Naseeb Junior na se niyo akunda kugaragara cyane ndetse ninayo biba bigaragara ko asa nayateguwe cyane ugereranyije n’ay’abandi bana be.Impamvu akenshi iba isabukuru y’amavuko ya Diamond Platnumz na Naseeb kuko ariyo ibaha umwanya wo kujya kwifotoza bombi bari kumwe.
Uyu mwana agaragara nka Diamond haba mu mashusho ndetse no mu mafoto , uko yiyogosha n’uburyo agaragara byose bishushanya Diamond Platnumz.
Kuba amukunda kurusha abandi byo nk’umubyeyi ntabwo yari yatobora ngo abivuge ndetse benshi bemeza ko ari amagambo y’ababibonera inyuma nk’uko ikinyamakuru Kiss100 dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Diamond Platnumz yagize ati:”Erega abandi bana bishimanye nanjye igihe kirekire kandi uyu Naseeb nimuto kuri bo , rero kumutetesha ni byiza, abavandimwe be baramukunda cyane”.