Davido na Tiwa Savage bacanye umubano

07/01/2024 13:33

Abahanzi babiri b’ibyamamare muri Nigeria no muri Afurika muri rusange David Adeleke [ Davido ] na  Tiwatope Omolara Savage [ Tiwa Savage ], baciye umubano bari bafitanye kumbuga nkoranya mbaga zabo.

 

Ibi byaje nyuma y’aho , inshuti zabo n’ababakurikira kumbuga nkoranyambaga bamaze kubonera ko batagikurikirana by’umwihariko kuri konti zabo za Instagram.Davido yavuye mu ba-followers ba Tiwa Savage, na Tiwa Savage ava mu ba-followers, ba Davido.

 

Uku guca umubano kwa Tiwa Savage na Davido kwatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye muri Nigeria, abanditsi babyo babihuza n’umwuka mubi uri hagati w’umugore wa Davido Sophia na Tiwa Savage.

 

Ugutandukana kwa Tiwa Savage n’uwari inshuti ye Sophia, byakuruye impaka mu myidagaduro ya Nigeria bavuga ko Davido na Tiwa Savage nta kintu gikwiriye kubatanya kuko urukundo bakagiranye rushobora no gutuma umuziki wabo uhungabana.

Mu minsi yashize, nibwo Rihanna yagaragaye yishimiye indirimbo ‘Unvailable’ ya Davido iri kuri Ablum ye yise ‘Timeless’.Ubusanzwe Davido na Tiwa Savage basanzwe ari inshuti zahuriye muri ndirimbo zitandukanye.

Advertising

Previous Story

Gutwita byatumye mba mubi ! Ifoto y’umugore utwite na mbere yo gutwita ikomeje kuvugisha benshi

Next Story

Michael Bolton yabazwe mu bwonko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop