Michael Bolton yabazwe mu bwonko

07/01/2024 14:17

Umuhanzi Michal Bolton wo muri Amerika, yatangaje ko ari gukira nyuma yo kumubaga ikibyimba cyo mu bwonko.

 

Michael Bolton wamamaye mu ndirimbo yitwa ‘How Am I Supposed to Live Without You’ imaze imyaka 13 isohotse yemeje ko ari koroherwa.Uyu muhanzi warimo guhatirizwa guhagarika umuziki, yatangaje ko ari kumera neza nyuma yo kubagwa ikibyimba cyari mu bwonko bwe.

 

Michael w’imyaka 70 y’amavuko,yemeza ko umwaka ushize aribwo yapimwe gusa agahita avurwa.Yagize ati:”Ndashimira itsinda rikomeye ry’abaganga banjye.Kumbaga byagenze neza.Ubu ndi murugo, nzengurutswe n’abantu bankunda n’umuryango wanjye”.

Michael Bolton yabaye ahagaritse ibitaramo byagombaga guca mu bihugu birimo; UK, Canada , US na Switzerland.Yagize ati:”Nagiye ngorwa no gutenguha abafana banjye, cyangwa ngahagarika ibitaramo byanjye, ariko ntagushidikanya, ndimo gukora cyane kugira ngo nongere nze kubataramira”.

Yakomeje agira ati:”Sinzi uko navuga urukundo mwankunze mu myaka yose yatambutse,mwibukeko , mbitse ubutumwa bwanyu bwiza mu mutima wanjye kandi vuba ndabaha amakuru mashya”.

 

Uretse indirimbo twahereyeho Bolton yamamayemo, ubusanzwe , azwi ku ndirimbo nka , When a Man Loves Woman’ na Said I Loved You, But I Lied you n’izindi.

Advertising

Previous Story

Davido na Tiwa Savage bacanye umubano

Next Story

Lilian Mbabazi akomeje gushavuzwa n’urupfu rwa Mowzey Radio

Latest from Imyidagaduro

Go toTop