Advertising

David Radjabu Juma ni we ukekwaho gutera ibisasu byishe 11 bigakomeretsa 65

02/27/25 22:1 PM
1 min read

Ukekwaho kuba ari we waturikije ibisasu nawe akabigenderamo yitwa David Radjabu Juma wagaragaye mu mashusho mbere y’uko iyo nama iba arimo kuburira abantu ko batagomba kujyayo niba bakunda ubuzima bwabo ashimangira ko harameneka amaraso bikarangira 11 bapfuye , 65 bagakomereka bikomeye.

David Radjabu Juma yamenyekanye cyane mu gushyigikira Perezida Felix Tshisekedi ndetse akaba umwanzi ukomeye w’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Kivu zombi, ubu akaba ari we bivugwa ko yashakaga kwica abayobozi ba AFC/M23.

Amashusho ya Juma yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mbere y’uko inama iba ndetse akaba yarimo ubutumwa butera abantu ubwoba bukababuza kwitabira iyo nama ko amaraso arameneka.

Muri 2024 , Juma Radjabu yakiriwe n’umwe mu ba Minisitiri ndetse no guhura kwabo biratangazwa kuri konti ya X ya Guverinoma ya Congo. Uku kuba uyu mugabo uri gukekwaho gutera bombe mu baturage afite aho ahuriye na Leta ya Congo byatumye benshi bemeza ko wari umugambi wa Guverinoma ya Congo nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyitwa Kivu Today kibitangaza.

Banditse ko Juma yagiye akunda kwigamba ko “Abatutsi bagomba kwicwa” ndetse akagaragara cyane mu bikorwa bya Leta birimo kwigaragambya.

AFC M23 yatangaje ko abantu 11 bapfuye naho 65 bagakomereka.

Leta ya Congo yahakanye uruhare rwayo muri ibi bitero, Tshisekedi avuga ko byakozwe n’ingabo z’Amahanga ziri mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop