Advertising

David Beckham yatunguranye mu muhanda yambaye akenda k’imbere gusa

by
01/08/2024 11:19

Icyamamare mu mupira w’amaguru David Beckham ubwo yari mu Gihugu cy’Ubutaliyani aho yari yasohokanye n’umugore we yafotewe aryohewe n’izuba ryo mu mihanda y’aho.

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, mu gace ka Pasitano ho mu Butaliyani, nibwo David Beckham n’umugore we Victoria bari basohotse bafotorwa amfoto
agaragaza uburyo bari baryohewe n’ubuzima.

Beckham wari wiyambuye ishati no hasi ari nta Pantalo yambaye , yagendaga asa n’uwegera umugore we wari wicaye aho bagombaga gufatira amafunguro y’umugoroba.

Mu mezi yatambutse, Victoria w’imyaka 50 yashyize hanze amafoto ye n’umugabo we basohotse.Mbere y’aho bari basohokeye mu Gihugu cy’Ubufaransa bari kumwe n’abana babo; Romeo w’imyaka 21, Cruz w’imyaka 19 na Hope w’imyaka 13.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

DRC- Ituri: Abasirikare 2 ba FARDC bahitanywe n’abantu bataramenyekana

Next Story

Ibitaramenyekanye ku mvano y’izina P-Fla rimaze imyaka irenga 20 muri muzika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop