Advertising

Cynophobia uburwayi bwo gutinya imbwa bikabije

12/02/24 6:1 AM
1 min read

Gutinya imbwa bikabije ni uburwayi bwo mu mutwe burangwa ahanini no kubura amahoro iyo ubonye imbwa cyangwa uyumvise imoka ufite ubwo burwayi.

Imbwa ni inyamaswa ikaba n’itungo ribana n’abantu benshi mu ngo zabo, hari izifashishwa mu gucunga umutekano no gutahura ibintu bitemewe bitewe n’imyitozo zahawe. Imbwa ifatwa nk’itungo rifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi ibyigishijwe cyangwa ari nk’impano ivukanye.

N’ubwo abantu benshi bafite iri tungo mu ngo zabo abandi bakaba barikunda, hari umubare munini w’abantu batinya imbwa ku rwego rwo hejuru, ku buryo bashobora no kubura amahoro ku kigero cyo hejuru mu gihe bayibonye, ubu bwoba bukabije bwo gutinya imbwa buzwi ku izina rya Cynophobia ni uburwayi bwo mu mutwe ariko bushobora kuvurwa bugakira.

Cynophobia ni amagambo abiri cyno rivuga imbwa na phobia bivuga ubwoba bukabije bwo gutinya ikintu kitagira icyo kigutwara ayo magambo yombi akomoka mu rurimi rw’ikigereki . umuntu ufite ubu bwoba abura amahoro mu buryo bukabije ayo ahuye n’imbwa imusatiriye cyangwa ayumvise imoka. Iki kibazo cyo gutinya indwara zo mu mutwe cyibasia abantu benshi ku buryo cyemejwe nka bumwe mu burwayi bwo mu mutwe. Iyi ndwara ahanini itangira kugaragara umuntu agejeje imyaka icumi.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo guhumeka insigane, umutima ugatera cyane bidasanzwe, kubabara mu gatuza, gutitira, isereri no kubira ibyuya, ushobora kandi kugaragaza ibimenyetso by’amarangamutima birimo kugaragaza ubwoba bukabije, gushaka kwirukanka iyo abonye imbwa, kunanirwa kwisanzura ahantu hari imbwa, kwiyumvamo ko uri mu kaga gashoboranno gutuma upfa mu gihe hari imbwa aho hafi, kumva nta mbaraga ufite zahangana n’imbwa uko yaba ingana koseibi bimenyetho bigaragazwa ahanini n’abantu bakuru naho abana bo bagaragaza ibimenyetso birimo kwanga kurekura ubarera cyangwa ubitaho no kurira cyane mu gihe babonye imbwa.

Imbuga nka Healthline, Verywellmind na medicalnewstoday twifashihije dutegura iyi nkuru zemezako  Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bigeze kuribwa n’imbwa cyangwa zikabirukankana bikabatera ubwoba ku buryo bugoranye kubyakira, ishobora kandi guterwa n’uko ababyeyi bawe cyangwa umuntu mufitanye isano ya hafi yari afite ubu burwayi noneho mukabihererekanya, ikaba ishobora no guterwa n’inkuru wagiye wumva z’abantu barumwe n’imbwa, ababashije kuzirokoka n’ibindi byinshi biteye ubwoba bivugwa ku mbwa.

N’ubwo abantu bafite ubu bwoba bukabije bwo gutinya imbwa babangamirwa cyane nabyo, ndetse bakaba bashobora no kubura ubushobozi bwo bwo kugira icyo bakora mu gihe hari imbwa hafi nyamara iyi ndwara iravurwa igakira. Ufite ubu burwayi ahobora kwitabwaho n’abaganga mu by’imitekerereze bakamuha inama zamufasha guhangana n’ubu bwoba.

Gutinya imbwa sibwo bwoba bwonyine bwibasira abantu kugeza aho buhindutse indwara yo mu mutwe, hari n’ibindi bintu umuntu ashobora gutinya bikamubuza amahoro kugeza ubwo abonye ubufasha bw’inzobere mu mitekerereze.

 

Sponsored

Go toTop