Cyatwaye nka 1,000,000 RWF ! Ukuri ku mafaranga yagiye ku kiraro cyubatswe n’umuganda w’abaturage

04/02/25 21:1 PM
1 min read

Nyuma y’aho ikiraro gihuza abaturage bo mu Tugari twa Nyarurema na Cyagaju duherereye mu Murenge wa Gatunga kivugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu bari mu nama Njyanama y’uwo Murenge yabwiye UMUNSI.COM ati:”Icyo kiraro nticyarengeje 1,000,000 RWF”.

Ni nyuma y’aho dushyize ubutumwa kuri Facebook Page yacu ( Umunsi.com) tukabaza abasomyi bacu uko babyumva niba koko icyo kiraro cyaratwaye ayo mafaranga agera kuri 4,000,000 RWF mu bikorwa byo kucyubaka.

Yaratwandikiye ati:”Njye mba Munama njyanama y’Umurenge wa Gatunda. Ikiraro twagikoze k’umuganda rusange usoza ukwezi Kwa 3,
Ibiti twabitemye mu ishyamba rya Leta
imodika yabitwaye ni umuturage wayitanze gusa agurirwa essence”.

Yakomeje agira ati:”Nta mufundi twakoresheje
Nta sima kuko cyari cyarakozwe na VUP icyo twakoze ni ugushyiraho ibiti bishya gusa”.

Umunyamakuru wa UMUNSI.COM yamubajije ati:”Nonese koko cyatwaye Miliyoni 4RWF?”.

Mugusubiza yagize ati:”Njyewe Sinari muri ‘budget’ hari team ibishinzwe. Gusa ntibyarenga 1 million kuko n’abafundi b’abaturage basanzwe bacyubatse”.

Uyu muyobozi utifuje ko amazina ye atangazwa, yahamije ko nta soko ryatanzwe ryo kubaka icyo kiraro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bubicishije ku mbuga nkoranyambaga, bwasobanuye ko hari ibindi bikorwa byajyaniranye no gusana kiriya kiraro; ibyatumye ikiguzi cy’imirimo yakozwe kigera muri Frw miliyoni 4. Kati:”ni kimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatatu, mu murenge wa Gatunda”.

Akarere kasobanuye ko usibye kubaka ikiraro, hanakozwe umuhanda w’ibirometero bibiri ndetse hanaterwa ibiti by’imbuto 2000.

Kati: “Ibi byose ni byo byahawe agaciro ka miliyoni 4.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop