Confy yashyize hasi uburwayi amaranye igihe ashimisha abafana be mu ndirimbo nshya – VIDEO

24/01/2024 09:32

Munyaneza Confiance [Confy] yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Dimension’ nyuma y’igihe atangaje ko azahajwe n’uburwayi bwa Vitiligo bwibasiye isura ye.

 

Nk’uko bigaragara muri aya mashusho Confy arwaye Vitiligo gusa nta pfunwe bwamuteye kuko yisanzura ku nkumi y’umukobwa yakoresheje muri aya mashusho akaningingira uwo batandukanye kumugarukira. Ubusanzwe ijambo Dimension risobanurwa mu buryo butandukanye gusa kuri Confy yarihuje n’uburanga bw’umukobwa yakunze ariko akamusiga.

Atangira atakambira umukobwa gufata  telefone ngo bavugane agaragaza ko umutima we umukunda wamaze kurwara irungu.Agaragaza ko n’ubwo batandukanye uwo mukobwa adakwiriye gukina n’umutima we kubera ko akimukunda.Confy ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho gukora indirimbo zikora kumitima ya benshi by’umwihariko abari mu rukundo.

 

Ni indirimbo ifite iminota 4 n’isegonda rimwe [4:01], ije ikurikira Tekova imaze amezi 8 ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 648 , Komusa imaze amezi 11 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 285 kuri YouTube.

Previous Story

King James yaririmbye umusore wananiwe kwiyakira mu rukundo – VIDEO

Next Story

“Igishoro cya Mbere ni ubuzima” ! Minisitiri w’Ubuzima yagize icyo asaba Abanyarwanda

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop