Mu gihe Christopher ategerejwe imbere y’abakunzi be mu gihugu cy’ u Burundi tariki 30 Ukuboza yagiranye ikiganiro na Akeza TV yemeza ko nyina umubyara ariwe watumye akunda Big Fizzo.
Muri iki kiganiro Christopher yagarutse ku rukundo yakunze umuziki kuva muri 2009 ubwo yinjiraga muri Kina Music afite imyaka 15 y’amavuko.
Christopher yabajijwe kucyo yavuga kuri muzika yo mu myaka yo hambere n’ubu, agaragaza ko mu adashobora gufungura udushimi tw’inkweto za Big Furious kuko yakuze amuzi.
Yagize ati:” Uvuze Big Fizzo ukagaraza ko ndi umunyabigwi ntabwo byakunda kuko Big Fizzo ari ku rundi rwego, nanjye nakuze mwuga.
“Big Fizzo ni mama wamutubwiye kuko yaramukundaga n’ubwo mama adahari ariko nzi neza ko yishimiye ko ngiye gukorana igitaramo na Big Fizzo”.
Topher yasobanuye ko uyu muhanzi yigeze kujya mu gitaramo i Burayi gusa ngo akagenda atamubonye.
Ati:” Hari Tour nakoreye i Burayi Big Fizzo araza ngiye kumureba ngo musuhuze nsanga yagiye . Ntabwo nizerako ariwe nabonye mbajije bambwira ko ariwe ariko yamaze kugenda.Gusa uyu munsi tugiye guhurira kurubyiniro rumwe ntabwo azanshika”.