Christiano Ronaldo ni umukinyi ukina umupira w’amaguru wamamaye cyane.Uyu musore umaze kubaka amateka muri uyu mukino yakiniye amakipe atandukanye arimo na Machester United.
CR7 amazina yiswe n’ababyeyi ni Christiano Ronaldo Dos Santos ni umukinnyi wamamaye cyane mu mupira w’amaguru.Christiano Ronaldo ni umukinyi ukina umupira
Uyu akomoka mu gihugu cya Portugal.Yagize imyaka 16 y’amavuko afite imyaka 16 gusa Manchester United yishyuye miliyoni
12 z’ ama pound ‘hejuru ya miliyoni 14 z’amadorali y’Amerika’ kugirango imusinyishe, akaba yari amafaranga menshi
kumukinnyi wo mu kigero cye.
Ku mukino wa nyuma wa FA Cup 2004, Ronaldo yatsinze ibitego bitatu bya mbere bya Manchester anabafasha gutwara
igikombe cya shampiyona.
Yagezeho kuri byinshi cyane dore ko yatsindiye ibihembo 5 bya Ballon d’or aho hahembwa umukinnyi w’umwaka,ayobora Portugal ku ntsinzi y’amarangamutima muri Shampiyona y’Uburayi 2016 ubwo basezereraga ikipe y’ubufaransa.
Muri uyu mwaka wa 2018, iki cyamamare CR7, cyatangiye icyiciro gishya cy’umwuga we aho yasinye amasezerano
n’ikipe ikomeye ya Juventus yo mu Butaliyani Serie A akaba arinaho ari gukinira kugeza magingo aya nga aya.
Uyu mukinnyi yabaye ikimenya bose kugeza ubwo yabaye indorerwamo abandi bose bibonamo
by’umwihariko abakunda umupira w’amaguru.Uyu mukinnyi ntabwo yigeze atuza na rimwe mu
gihe cyise yarimo akina umupira w’amaguru dore ko yaranzwe n’umuhate ndetse n’umurava ukomeye.
Muri iyi iyi mikino y’igikombe cy’isi uyu mukinnyi ari kumwe n’ikipe ye ya Portugal ndetse akaba ari imwe
mu amakipe ari guhabwa amahirwe akomeye yo gutwara iki gikombe.
CR7, ni icyamamare dore ko hano u Rwanda benshi mu Rubyiruko bamufatiraho icyitegererezo ndetse no
mu mahanga.Kimwe n’abandi ndetse n’bindi byamamare, uyu mugabo wubatse , nawe yabayeho
nabi cyane gusa aza kwigobotora ubwo buzima ari kuba icyamamare.CR7 yabaye indorerwamo ndetse
aho amaze kugera hatanga ubutumwa ubwaho.
Mu minsi ya Vuba , yagaragaye mu ifoto yabaye iy’amateka , yafashwe ari kumwe n’undi
mukinnyi w’icyamamare Leonel Messi bose barwanira umwanya wambere muri uyu mupira w’amagaru w’isi,dore