Chriss Eazy na Kevin Kade bari gukorera AFC/M23 indirimbo

03/14/25 8:1 AM
1 min read

Amwe mu makuru aravuga ko abahanzi babiri Chriss Eazy na Kevin Kade bari gukora indirimbo ya AFC/M23 ngo na cyane ko Kevin Kade afite inkomoko i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva ku wa 13 Werurwe, 2025 mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gukwirakwizwa amashusho agaragaza Kevin Kade na Chriss Eazy bari kuri ‘ Rond-Points Tshukudu’ mu Mujyi wa Goma ndetse bagaragaza n’andi mashusho yo muri Congo.

Nyuma y’aya mashusho byavuzwe ko bari gukora indirimbo isanzwe na cyane ko nabo bagaragara bambaye imyambaro iri no ku ifoto y’integuza y’indirimbo bafitanye ariko itagaragaza izina ryayo.

Umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga [x] uzwi nka Dr Dash, yanditse ko Kevin Kade na Chriss Eazy bari gukora indirimbo ya AFC/M23 ndetse agaragaza ko Kevin Kade afite inkomoko i Masisi ho muri Congo.

Yagize ati:”Uyu musore witwa Kevin Kade sinarinzi ko iwabo ari za Masisi. Ngo niho ababyeyi be bakomoka”.

Yakomeje agira ati:”AFC/M23 aba bari kuyikorera indirimbo izacurangwa kugeza za Kinshasa. Chriss Eazy na Kade ‘Courage’ kabisa”.

Uyu asoza agira ati:”Buri wese ari guha M23 icyo ashoboye”.

Imbuga nkoranyambaga za Kevin Kade n’ahari amakuru agaragaza uyu muhanzi (Wikipedia), bivuga ko yavukiye mu Mujyi wa Kigali , mu Karere ka Kicukiro akaba afite imyaka 24 y’amavuko.

N’ubwo ari uko biri kuvugwa kandi, Radio Rwanda yanditse ko “Abahanzi Kevin Kde na Chriss Eazy bakubutse i Goma gufatirayo amashusho y’indirimbo bahuriyemo izasohoka mu minsi iri imbere”.

Bakomeje bavuga ko “Kevin Kade, yavuze ko bagiye i Goma ( Muri DRC), kuhafatira amashusho y’indirimbo no kuhasura”.

Uyu Kevin Kade ntabwo yigeze avuga niba indirimbo bari gukora ari iya AFC/M23 cyangwa niba ari isanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop