Chris Eazy yahakanye ibyo gukoresha amarozi kugira ngo yamamare

04/04/2024 08:43

Umuhanzi Chris Eazy yavuze ko atajya akoresha amarozi mu kwamamaza indirimbo ze.Chris Eazy kandi yasobanuye ko n’ubwo yabona abamusezeranya ko indirimbo ye niyamamara azishyura nyuma ko atakwemera gukorana nabo.

Ni mu kiganiro yagiranye na Emmy ku IGIHE Kulture, aho yari yatumiwe ari kumwe na Manager we Junior Giti.Ubwo iki kiganiro cyari gitangiye Emmy yabajije Chris Eazy ibanga ari gukoresha kugira ngo buri ndirimbo akoze yamamare nk’uko bimeze muri iyi minsi.Ibi yabimubajije ahereye ku buryo CE yari yambaye yanateze umusatsi we bimeze nka ‘Style’ itajya ihinduka kuri we.

Emmy ati:”Ewana aga ‘Style’ karafashe noneho, ntabwo wagahindura ?”. Chris Eazy ati:” Nakavaho nkajyahe ? “. Emmy ati:” Uri Kujugumila bigakunda ? “. Chris Eazy ati:”Cyane rwose”. Aha niho Emmy yahise abariza Chris Eazy ibanga riri mu gukora indirimbo zose zikamamara.Ati:”Ibanga ni irihe, ni wowe uri kwikoreraho bikijyana cyangwa ni irindi banga ufite?”.

Uyu musore uri mu bagezweho yasubije ati:”Buri gihe rero mbura igisubizo.Ejo bundi nabwo Irene yambajije niba mfite umupfumu , mubwira ko ntawe.Rero ibintu aho bigeze ndambiwe ibyo bintu by’abapfumu.Ndavuga nti, turagerageza , tugakora ibyo dukunze, tukabikora neza, bikaba umupfumu wacu , nta kindi, nta rindi banga ririmo muvandimwe”.

Muri iki kiganiro Junior Giti yahise yunganira umuhanzi we agira ati:” Umupfumu wacu ni amasengesho kandi dusenga Imana imwe rukumbi.Ati'”Iki kibazo ni kenshi tukibazwa ariko njye njya mbona ari urukundo rw’Abanyarwanda.Ni cyo gusubizo cyo nyine gihari. Nta wundi mupfumu, umupfumu ni ukubaha ibyo bashaka ubwo iyo babikunze , nawe icyo ntabwo ufite uko ugisobabura”.

Chris Eazy na Junior Giti bemeje ko ubupfumu buhari muri muzika ariko ko bo batajya babijyamo ndetse ko nta nibyo bajyamo.Muri muzika Nyarwanda Chris Eazy ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bafite igikundiro badakura mu Bitaramo ahubwo mu buryo yandika indirimbo ziri mu njyana y’urubyiruko.

Advertising

Previous Story

RIB yataye muri yombi abatangaga imiti yo kubeshya bavuga ko bagaruza ibyibwe

Next Story

Hakizimana Innocent akomeje gahunda ye yo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop