Hakizimana Innocent akomeje gahunda ye yo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda

04/04/2024 13:18

Nyuma yo kwiyemeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, Hakizimana Innocent wo mu Karere ka Nyabihu yavuze ko yagiye kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Anyuza kuri X , konti ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, Hakizimana Innocent yifashishije ifoto ari mu Modoka isanzwe itwara abagenzi , yemeza ko ari mu rugendo rumwerekeza kuri Kamisiyo y’Igihugu y’amatora gushaka impapuro zizatuma asinyisha abaturage n’Abayabozi b’Uturere.

Yagize ati:”Ni byiza ko ngiye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda,gufata impapuro zo gusinyisha Abanyarwanda 600 prs,no gufata form papers zo gusaba Abayobozi b’Uturere 30!Ni gufata izo mpapuro kuzifata n’intambwe nziza nk’Umukandida wigenga w’Impinduka nziza mu Rwanda.OK!”.

Hakizimana Innocent, ni umurezi mu mashuri yisumbuye wigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Rega ADEPR mu Karere ka Nyabihu aho yigisha isomo rya ‘Physics’ akanakora mu isomero ry’iki kigo afasha abanyeshuri gusoma ibitabo.Ubwo UMUNSI.COM twamusangaga kuri iki kigo yigishaho, yaduhamirije ko gahunda ye yo kwiyamamaza ikomeje kandi ko ngo yifitiye icyizere.

Hakizimana Innocent ari mu bakandida biyamamaje ku mwanya wo kujya muri Njyama y’Akarere ka Rubavu ubwo hari harimo kuzuzwa Njyanama yari butange Umuyobozi w’Akarere.Aya matora yatsinzwe na Mulindwa Prosper wanahise atorerwa kukayobora akarangiza manda ya Kambogo IIdephonse.

Advertising

Previous Story

Chris Eazy yahakanye ibyo gukoresha amarozi kugira ngo yamamare

Next Story

Bruce Melodie yashyize umucyo ku bimaze hafi umwaka bimuvugwaho we na The Ben

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop