Friday, May 3
Shadow

RIB yataye muri yombi abatangaga imiti yo kubeshya bavuga ko bagaruza ibyibwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubenzacyaha, RIB , rweretse itangazamakuru abagabo batatu bigira abapfumu n’abavuzi gakondo bagamije kwiba abaturage.

Muri aba bagabo batatu harimo , ufite ubwenegihugu bwo muri Congo Kinshasa.Abatawe muri yombi ni Kayitare Joseph w’imyaka 44, Muhajir Kitara Innocent wafatanywe inzoka yo mu bwoko bwa Cobra akaba ari uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mazimpaka Bernard.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko iyo nzoka yo mu bwoko bwa Cobra n’akanyamasyo byahawe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ngo iyo nzoka ikaba yaravuye ku kirwa cya Ijwi.Aba bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo; Gutunga, kugura inyamaswa yo mu gasozi n’ibindi byaha bibiri bibishamikiyeho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no kwihesha ikintu cy’undi.

Murangira B Thierry umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko aba bafatiwe mu Karere ka Kamonyi , muri Ruyenzi, yongeraho ko ngo aba bakorera i Gikondo na Gatenga mu Mujyi wa Kigali ariko ngo ubwo babavumburaga barimutse “Iyo bimukiye, bimukanye Laboratoire”.

Dr Murangira avuga ko baba bavuye mu buryo bwo kwihesha ikintu cy’undi muri Violance (Kiboko) bakajya mu byitwa ‘White Collar Crimes’ (Ubutekamutwe).

Isoko: Umuseke