Saturday, April 27
Shadow

BNR yaburiye abakomeje gushora imari muri SST

BNR , Banki Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda yaburiye Abaturarwanda bakomeje kwishora mu bucuruzi bukorwa na Campany izwi nka STT ( SuperFree to Trade).

BNR yagaragaje iyi Campany nk’itemewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga dore ko yatangiye gukorera ubucuruzi mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abashoyemo anafaranga bavuga ko babona inyungu buri munsi bitewe n’ayo bashyizemo.Iyi Campany yagiye ihera ku mafaranga nk’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda , 100,000 RWF 300,000 RWF kuzamura.

Yagiye isezeranya ibitangaza abayirimo, birimo gushaka abantu byibura 15 bashoramo anafaranga bakwinjiriyejo bakabemerera kujya gusura no gufasha abantu runaka ku mafaranga yabo, ndetse no kujya gusangirira abantu fagitire bakayishyura nk’uko uyisanzwe yabisobanuriye UMUNSI.COM.

BNR inyuze kuri X yagaragaje ko iyi Campany ya STT itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga.

Central Bank Of Rwanda yagize ati:”Sosiyete STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu Rwanda.Banki Nkuru y’u Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ko birimo ingorane nyinshi”.