Celine Dion yatunguye abantu muri Grammy Awards

05/02/2024 14:50

Umuhanzikazi Celine Dion wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘My Heart Will Go On’ n’izindi akaba amaze igihe arwaye indwara yitwa ‘Stiff Person Sydrome’ idafite umuti n’urukingo ,yagaragaye mu bihembo bya Grammy Awards byabaye ku nshuro ya 66 mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 atanga icyizere ku bantu bari bahangayikishijwe n’ubuzima bwe.

 

Celine Dion, yahembwe kuri Album ye yose ‘My heart will go on’ nka Album y’umwaka maze afata ijambo bitungura benshi batari baziko ashobora kugaragara mu ruhame nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuvandimwe we wavuze ko n’imitsi ye itagishobora gukora ubwayo.Yafashe ijambo ashimira buri wese, ndetse avuga ko umuntu wagize amahirwe yo kugaragara muri Grammy Awards adakwiriye kubifata nk’ibisanzwe.

Yagize ati:”Mwese nanjye ndabashimiye cyane kandi nanjye ndabakunda”.Celine Dion wahawe igihembo yakomeje agira ati:”Iyo mvuze ko nishimiye kuba hano mbambikuye ku mutima nukuri. Mwe mwese rero mwagize umugisha wo kuba hano muri Grammy Awards ntabwo mukwiriye kubifata uko mwiboneye ngo mutesha agaciro urukundo n’umunezero uzanwa n’umuziki mubuzima bwacu no ku Isi yose muri rusange”.

 

Celine Dion kandi yavuze ko anejejwe cyane ko kugaragara muri ibi bihembo by’umwihariko icyo yashyikirijwe na Diana Ross.Celine Dion niwe wahaye Taylor Swift icyo yatsindiye.Celine Dion yaherukaga gutangaza ko agiye gushyira hanze Filime Documentary izaba yigisha abantu ububi bw’indwara arwaye.

Advertising

Previous Story

Burna Boy yarashe inyoni ebyiri yica imwe

Next Story

Reba amafoto ya Celine , Tylor Swift n’abandi bagore begukanye Grammy Awards

Latest from Imyidagaduro

Go toTop