Burna Boy yarashe inyoni ebyiri yica imwe

05/02/2024 14:17

Umuhanzi ukunda kuvuga ko ari we ukomeye Afurika ifite ndetse agasaba ibinyamakuru byose kujya bimuvuga neza gusa cyangwa akabyishyura, yakoze andi mateka nk’umuhanzi wa Mbere wo muri Afurika waririmbye mu bitaramo bya Grammy Awards byabaye ku nshuro ya 66 mu Mujyi wa Los Angeles kuri iki cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024.Ubwo The African Giant  [Burna Boy] yageraga ku rubyiniro yasanganiwe n’uwitwa Brandy na 21 Savages bandika amateka muri ibi birori bihuruza ibyamamare byo ku Isi yose.

 

Grammy Awards ya 66 yabereye ahitwa Crypto.com igahuruza imbaga mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika yaranzwe n’udushya twinshi turimo no kuba abahanzi bakomeye muri Nigeria bari baziko batahana ibikombe batahiye aho.Muri aya bahanzi harimo David Adeleke wamamaye nka Davido , Asake , Burna Boy watahiye kuririmba n’abandi.Burna Boy warashe inyoni 2 agahamya imwe, yaririmbye indirimo zirimo; ‘Sitting On The World’ ahita asangwa ku rubyiniro n’Umunyamerika Brandy na 21 Savage  bari baje kumufasha.

 

Uku kuririmbira ku rubyiniro rwa Grammy Awards 66th byerekanye ko umuziki wa Afurika uri kugera kurundi rwego binyuze muri aba basore by’umwihariko Burna Boy.Burna Boy yabuze igihembo na kimwe mu bihembo yataniragamo gusa nanone aba umuhanzi wambere mu Mujyana ya Afro Beats wo muri Afurika uririmbye muri Grammy Awards mu buryo bwa Live.

Advertising

Previous Story

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanya-Namibia bapfushije Perezida

Next Story

Celine Dion yatunguye abantu muri Grammy Awards

Latest from Imyidagaduro

Go toTop