Sarpongo yahuye n’ibibazo bitoroshye nyuma yo kuva muri Rayon Sports
Umufana wari usanzwe ari uwa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC amakuru avuga ko yamaze kwirukanwa munzu yakodeshaga.Uyu mufana amaze iminsi atangaje ko yagiye gushakira ibyishimo muri mukeba nyuma y'aho Rayon Sports ngo yabimwimye nayo itiretse.
Ibi byose byatangiye tariki 23 Mata 2024 ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Bugesera FC igitego 1:0.Uyu mufana Ntakirutimana Eric yahise akuramo umwambaro wa Rayon Sports, yambara uwa APR FC ndetse anakirwa n'Ubuyobozi bw'iyi kipe tariki 26 Mata 2024.
Ubwo yasezeraga kuri Rayon Sports yagize ati:"Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC". Yakomeje agira ati:"Ngiye muri APR FC nshaka ibyishimo kuko kuva muri 2013 nisiga irangi rya Rayon Sports. Nari umukunzi nkaba n'umufana wayo ,...