Saturday, May 4
Shadow

Imikino

This Category of ‘Imikino’ Deals with only sports news and other updates related to sports.

Sarpongo yahuye n’ibibazo bitoroshye nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Sarpongo yahuye n’ibibazo bitoroshye nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Imikino
Umufana wari usanzwe ari uwa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC amakuru avuga ko yamaze kwirukanwa munzu yakodeshaga.Uyu mufana amaze iminsi atangaje ko yagiye gushakira ibyishimo muri mukeba nyuma y'aho Rayon Sports ngo yabimwimye nayo itiretse. Ibi byose byatangiye tariki 23 Mata 2024 ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Bugesera FC igitego 1:0.Uyu mufana Ntakirutimana Eric yahise akuramo umwambaro wa Rayon Sports, yambara uwa APR FC ndetse anakirwa n'Ubuyobozi bw'iyi kipe tariki 26 Mata 2024. Ubwo yasezeraga kuri Rayon Sports yagize ati:"Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC". Yakomeje agira ati:"Ngiye muri APR FC nshaka ibyishimo kuko kuva muri 2013 nisiga irangi rya Rayon Sports. Nari umukunzi nkaba n'umufana wayo ,...
“Mu nyakire kabisa APR FC ku mutima” ! Akigera muri APR FC Sarpongo yakiriwe neza agira icyo asaba abafana

“Mu nyakire kabisa APR FC ku mutima” ! Akigera muri APR FC Sarpongo yakiriwe neza agira icyo asaba abafana

Imikino, Imyidagaduro
Nyuma yo gutangaza ko yavuye muri Rayon Sports, Sarpongo, yagaragaje ko yahawe ikaze n'Ubuyobozi bwa APR FC nk'uko yabyemereye Umunyamakuru w'imikino wa UMUNSI.COM. Umufana wari uwa Rayon Sports ukomeye, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yerekeje muri APR FC yakirwa n’abarimo Perezida w’Ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira. Mu kiganiro yahaye UMUNSI.COM yasabye abafana ku mwakira muri iyi kipe yamaze kugeramo.Yagize ati:"Niko kuri ndaje nguhe n'amafoto , ninako bimeze, njyewe namaze gufata 'Decision' [ Umwanzuro ] mu nyakire nk'umufana mugenzi wanyu muri APR kabisa, APR ku mutima".  
Umufana wa Rayon Sports ukomeye yayivuyemo yerekeza muri APR FC asigira Perezida wayo ubutumwa

Umufana wa Rayon Sports ukomeye yayivuyemo yerekeza muri APR FC asigira Perezida wayo ubutumwa

Imikino, Imyidagaduro
Umufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Sarpongo ,nyuma y'aho ikipe yari yarigaruriye imaze igihe kinini itsindwa kandi itamuha ibyishimo, yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya APR FC yavuze ko itanga ibyishimo kandi inezeza abakunzi bayo. Sarpongo yari umwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeye bamwe mukunze kwita 'Abahuriga', ibi byose bije nyuma yuko ikipe ye itsindiwe na Bugesera. Sarpongo mu magambo ye make yagize ati:"Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC". Si Sarpongo gusa uvugwa ko agiye kuva muri Rayon Sports kuko na Nkundamach na kadenesi bitezwe ko bava kuri iyikipe ikunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda.Rayon sports iri mu gahinda gakomeye, nyuma yuko mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda uyu mwaka uyibereye impfabusa ikabura na ki...
Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Argentine

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Argentine

Imikino
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kuzatana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina women's Footbal Team mu bari n’Abategarugori (Abagore). Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yisanze mu itsinda rya 4 muri tobombora imaze kujya ahagaragara , aho yisanze harimo Amakipe y’Ibihangange harimo ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza, Lebanon na Argentina. Ni imikino y’Ijonjoro ry’Ibanze rizabera hano mu Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yaherukaga mu kibuga ku wa 17 Nzeri 2023. Ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yanganyije n’iy’u Burundi igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti, wabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , yasezerewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya m...
APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

Imikino, Imyidagaduro
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ni imwe mu makipe ati twara neza mu marushanwa Mpuzamahanga by'umwihariko ayo yitabiriye mu mwaka ushize n'indi myaka yashize kandi yari ifite abakinnyi b’Abanyamahanga beza, ubona ko bakora itandukaniro hano mu Rwanda. Ikipe y’ingabo z’Igihugu irimo gushaka , Abraham Siankombo w’imyaka 26 ,W’Umunyazambia nk’uko byanditswe n’umunyamakuru mpuzamahanga Micky Junior yifashishije urubuga rwa X(Twitter). Rutahizamu Siankombo yageze muri Zesco United mu mwaka ushize w’imikino ndetse ahita anasinya amasezerano y’imyaka ibiri agomba kugana ku musozo Umwaka utaha 2025. Kutitwara neza kwa APR FC no kubona urwego abakinnyi ifite batari hejuru yongeye gutekereza ku bandi bazongerwamo mu mwaka utaha doreko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu , Izasohomera igihugu mu m...
USM Alger yatewe mpaga

USM Alger yatewe mpaga

Imikino, Imyidagaduro
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF yanzuyeko USM Alger Iterwa mpaga 3-0. Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga kubera muri Algeria aho RS Berkane yagombaga kwakira USM Alger ejo hashize.Gusa iyi kipe yaje kugorwa ikigera ku kibuga cy’indege aho yari yagiye yambaye imyenda iriho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara y’Iburasirazuba, bahise bahagarikwa bahabamaza amasaha 10 babasaba guhindura iyi myambaro , nusa Ntabwo abasore babyemeye kuko banze kuyihindura. Iyi myenda baje kwemera kuyitanga ariko CAF isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Algeria gufasha iyi kipe kubona indi myambaro izakinana.Ibihugu bifitanye inzigo (Umubano muke) y’uko Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora Ubukoroni bwa Maroc, ni mu gihe Maroc yo igafata nk’ubutaka bay...
APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

Imikino, Imyidagaduro
Ikipe ya APR FC ishobora kuzana umukinnyi ukomeye wakiniye amakipe arimo Arsenal na As Roma. Mu gihe ikipe ya APR FC ishaka gukomeza kubaka ibigwi muri ruhago Nyarwanda no hanze yayo, ishobora gusinyisha Gervais Yao Kouassi wamamaye nka Gervinho muri tuhago akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza na As Roma. Ni umusore ufite inkomoko mu gihugu cya Cote d’Ivoire ahasanzwe habarizwa impano zidasanzwe muri Afurika na cyane ko iki gihugu gihora mu myanya y’imbere ku rutonde rwa FIFA.Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye ashobora kuza gufasha abandi bakinnyi ba APR FC kugera kure mu mikino mpuzamahanga. Amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan , Umunyamakuru wa RBA , yemeza ko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yamaze kohereza abahanga mu gutoranya abakinnyi muri Afurika ...
Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Imikino
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye I Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024. Mu gihe abasifuzi bayobowe na Mukansanga bibwiraga ko birangiye, basohotse mu kibuga kuko imvura yari itangiye kugwa, abakinnyi bari basigaye inyuma bongeye gusagararira , Khadime Ndiaye na Charles Bbaale bashaka kurwana n’abakinnyi ba Bugesera FC na Team Manager wayo, Itangishaka wasubiye inyuma akagwa hasi mbere yo guhungishwa na Gatete uri mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga. Polisi y’Igihugu yahise yinjira mu kibuga yihuta, ifata abakinnyi bashakaga ku rwana barimo Umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Team Man...
Bugesera igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yandagaje Rayon Sports

Bugesera igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yandagaje Rayon Sports

Imikino
Bugesera FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ikuyemo Rayon Sports. Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2, Ndetse no mu mukino ubanza Bugesera yari yatsinze igitego 1-0 igiteranyo cy’imikino yambi ni  ibitego 2-0. Bugesera FC yahise iteraho kashe ko isezereye Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro cya 2024.Iyikipe ikunzwe n’abatari bake uyu mwaka 2023/2024 uyibereye imfabusa kuko nta gikombe na kimwe itwaye kuko icya shampiyona cyatwawe n’ikipe y’ingabo z’Igihugu APRFC. Ni ubwa mbere Bugesera FC igeze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa  iryari ryo ryose hano mu Rwanda ndetse no kuva yashingwa mu mateka yayo.Ku mukino wa nyuma wa W’igikombe cy’Amahoro cya 2024, Bugesera FC izahura na Police FC tariki ya 1 Gicurasi. Police FC yatsinze Gas...
Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelona

Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelona

Imikino
Ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona iyisiga amanota agera kuri 11 yose mu mukino wa 32 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Espagne. Ni umukino wabaye ku itariki 21 Mata kuri Stade ya Santiago Bernabeu. Ku munota wa 6 nibwo FC Barcelona yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Andreas Christensen. Nyuma yo gutsindwa iki gitego, abakinnyi ba Real Madrid bashatse uko bishyura ariko Vinicius Junior ntabashe kubyaza amahirwe imipira yabonaga. Vinicius Junior yaje gutsinda Peneliti kiba igitego cya Mbere cyo kwishyura. Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Fc Barcelona yabonye igitego cya Kabiri gusa nyuma y'iminota mike Lucas wa Real Madrid ahita acyishyura. Mu minota yinyongera, Jude Bellingham yatsinze igitego cya Real Madrid cya 3 , umukino urangira ari 3:2. Gutsinda uyu mukino b...