Ishimwe Jean Claude , Umusifuzi mpuzamahanga yahawe gusifura umukino wa APR FC na Police FC wa FERWAFA Super Cup, igikombe kiruta ibindi uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Ni umukino wa Super Cup, wafashwe nka ‘Derby’ y’umutekano dore ko haba APR FC na Police FC yose ari amakipe y’umutekano.Uyu mukino uzabera kuri Pele Stadium kuri uyu wa 10 Kanama uyoborwe na Ishimwe Jean Claude uzwi nka ‘Cucuri’.
Mu bandi bazaafatanya na Ishimwe Jean Claude harimo Mutuyimana Dieudonne , Ishimwe Didier na Ruzindana Nsoro Twagi uzaba ari umusifuzi wa Kane naho Komiseri w’Umukino akazaba ari Nduwumwami Jean Alpha.
APR FC izakina na Police FC niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona 2023-2024 mu gihe Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.
APR FC yaherukaga gutwara FERWAFA Super Cup muri 20218 itsinze Mukura FC , mu gihe FERWAFA Super Cup ya 2023 yatwawe na Rayon Sports itsinze APR FCÂ 3:0.
Ese APR FC irongera gutakaza ? Tubwire uko ubyumva.