Advertising

Kubera umusaruro mubi umuhungu wa Ronaldinho yavuye muri Barcelona

15/08/2024 22:15

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko Joao Mendes agiye kuva muri Espanye mu Mujyi wa Barcelona yerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma kunanirwa gutanga umusaruro yari yitezweho.

Joao Mendez umuhungu wa Ronaldinho wamamaye muri Ruhago yavuye muri FC Barcelona yerekeze muri Burnley mu Bwongereza nyuma yo kudatanga umusaruro yasabwaha. Amasezerano ya Mendez w’imyaka 19 azagera mu mwaka wa 2026 bishatse kuvuga ko afite imyaka ibiri muri iyi kipe.

Umwanzuro wo kuva muri Barcelona wafashwe nyuma yo kutoroherwa n’umwaka w’imikino wa 2023-2024 nk’uko Beinsports babitangaza.Mendez yari yarageze muri Barcelona muri 2023 , avuye muri Cruzeiro yo muri Brezil.

Intego ye kwari ugukora cyane kugeza ageza mu ikipe ya Mbere y’iyi kipe ariko ntabwo byigeze bimuhira nk’uko yabitekerezaga. Ikintu cyamugoye ni ukwemeza umutoza ÓScar López . Inzozi za Ronaldinho zo kubona umwana we arimo kwitwara neza ntabwo ziri kuba impamo icyakora zigomba gutegereza.

Uburyo bw’imikinire ye , ntabwo bwatumye abasha kongera amasezerano muri iyi kipe gusa ngo kuri ubu agiye gukora cyane kugira ngo arebe ko yagera ku rutonde rwa 11 muri Burnley. Ikipe yagiyemo irimo gukora cyane ngo irebe ko yagaruka mu cyigiro cya Mbere bivuze ko afite akazi ko kwemeza umutoza Scott Parker wa Burnley.

 

Previous Story

Abanyarwanda ntabwo bemerewe Facebook Monetization

Next Story

Miss Rwanda 2012 yakoze ubukwe

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop