Kimwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare byagiye bibaho, umuhanzi Card B, yarakajwe bikomeye n’umufana ubwo yari kurubyiniro bituma amutera mikoro.
Card B yageze ikirenge mu cya Baby Rexha , Harry Styles na Kelsea Ballerini bigeze kurakazwa n’abana bakivamo bakabatera mikoro bari kurubyiniro barimo kuririmba.
Muri iyi mpeshyi, Card B yabikoze nyuma y’uburakazi bikomeye yatewe n’umufana wamumennyeho icyo kunywa ari imbere ye cyane (Infront of Stage) nkuko bigaragazwa n’amashusho akomeje gukwirakwizwa henshi.
Ibi byabereye mu Mujyi wa Las Vegas k’umucanga wa Drai’s club , maze umufana wari wizihiwe mu buryo butaziguye amumenaho icyo kunywa yari afite mugakombe.Ibi bikimara kumara ubwo yarimo kuririmba indirimbo ye yitwa ‘Bodak Yellow’ yahise anaga mikoro muruhande rwanyuze inzoga.
Inzego z’umukeno zari zihari zahise zitabara , gusa ntibiramenyekana niba uyu wabikoze yafashwe na cyane ko yahise akomeza kuririmba.Benshi bemeza ko uyu muhanzi ngo yari afite ubushyuhe bwinshi kuburyo ngo babonaga ko yagomba kumuhoza.
Uyu muhanzi yashyize yagize icyo avuga ko ati:” Njyewe meze neza , umufana yamennye ho ibintu , bimfata mumaso. Byambabaje cyane”.
Uyu muhanzi yagaragaje ko buri wese agira amarangamutima bityo ngo kuba yarakara birasanzwe.