Sudani y’Epfo: Uburanga bwa Dau bwakuruye abaherwe babiri basheta amafaranga n’inka ngo bamutsindire

13/05/2024 16:08

Athiaka Dua akomeje kuba inkuru kubera uburanga bwe bwakuruye abagabo batari bake.

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wo muri gihugu cya Sudani y’Epfo witwa Athiaka Dau yabaye inkuru ku mbuga Nkoranyambaga kubera uburanga bwe  bwatumye abagabo babiri bafite amafaranga menshi bifuza ku mugira umugore batanze inka zirenga 105 n’amafaranga menshi nk’inkwano.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyakuru cyitwa Tuko, ngo umwe muri aba banyamafaranga , yatangaje ko we azatanga inka 105 n’amafaranga hafi Miliyoni 2.5 RWF kugira ngo yegukane uyu mwari Athiaka Dua gusa ngo uwa kabiri ntabwo yari yatangaza umubare w’inka n’uumubare w’amafaranga azarenzaho nk’inkwano kugira ngo bamuhe uyu mukobwa.

Ibi bije nyuma y’aho benshi mu bakobwa muri iki gihugu bari kugorwa cyane no kubona aba bashyira mu ngo [Partners].Aba bakire ni Marial Garang Jiel na Chol Marol Deng.Umwe yamaze gutangaza amafaranga azatanga kuri uyu mukobwa undi ntabwo yari yavuga ngo bombi baramukunze.

Utegerejwe ni umugabo witwa Chol , gusa ngo nawe mu gihe kitarambiranye azaba yamaze gutanga urwe ruhande.Amakuru ngo avuga ko we azatanga inka 350 n’imodoka ya V6.

 

Advertising

Previous Story

Abahungu – Amayeri: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita akwemera atazuyaje

Next Story

CANADA: Ben Adolphe yasendereje ibyishimo abakunzi be

Latest from HANZE

Go toTop