Mu kwezi kwa kabiri italiki ya 14 , 2013, nibwo havutse umwana w’umukobwa udasanzwe wavutse nta mazuru afite maze bamwita Tessa Evans, yavukiye mu mujyi witwa Maghera mu gihugu cya Ireland. Inkuru y’uyu mukobwa iri mu nkuru zitangaje ndetse zakoze ku mitima ya benshi.
Uyu mukobwa Tessa Evans ni umwana udasanzwe wavutse nta mazuru afite, ubusanzwe iyo ndwara cyangwa kuvuka umeze gutyo babyita “Bosma arthinia microphthalmia syndrome“(BAMS). Ni ukuvuga ngo uyu mukobwa Tessa Evans ni umwe mu bantu batagera ku 100 bavutse bameze gutyo.
Aho uyu mukobwa Tessa Evans atandukaniye n’abandi ni uko we abayeho mu buzima yishimye ndetse agira umurava akarangwa no kugira umutima ukomeye. Nyina umubyara aterwa ishema no kubona umukobwa we yishimye ndetse Ari umunyamurava ndetse akanezezwa no kuba umukobwa we agira Umutima ukomeye.
Icyakora urugendo rw’uyu mukobwa Tessa Evans ntirwari urugendo rworoshye ngo abe ageze aho ari ubu. Ababyeyi be Grannie na Nathan Evans baratunguwe ubwo bibarukaga umwana wabo Tessa Evans, kuko bari baziko bazabyara umwana usanzwe ariko umukobwa wabo yaje atandukanye cyane, kuko yavutse nta mazuru afite, gusa ibyo ntibibabuza gukunda umukobwa wabo ndetse bakamuba hafi. Uyu mukobwa wabo abayeho nk’abandi bana ndetse akora nkibyo abandi bana bakora.
Ubwo uyu mukobwa wabo Tessa Evans yari afite imyaka 2 gusa, yagiye kubagwa ibice bimwe byo ku mazuru mbese aho amazuru aba, ibyo bimugira umuntu wa mbere wabazwe ibyo bice afite imyaka mike kuko yari afite 2 gusa. Ubusanzwe babagwa bakuze ariko ababyeyi b’uyu mwana bafashe umwanzuro nkuwo ukomeye kugira ngo bite ku mukobwa wabo. Ababyeyi be kandi bavuze ko bazakomeza kumujyana kumubagisha kugeza igihe iziru rye rizamera nkibisanzwe.
Uyu mwana w’umukobwa yabaye ikimenya bose ndetse agira inama benshi kuko akorera imbugankoranyamaga cyane urubuga rwa Facebook ariho anyuza amashusho ye ndetse n’amafoto bye. Uyu mwana Tessa Evans yigisha abantu ko kuba waravutse utandukanye bitakugura ukanganye ahubwo bikwiye kukwibutsa ko twese turi bamwe nubwo tudasa ariko uwaduhanze ni umwe.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: faithpanda.com