Shanghai tower iherereye i Lujiazui ho mu Bushinwa. Ihagaze kuri Metero (metero 2,073). Ni inyubako ndende mu Bushinwa ndetse ikaba iya kabiri ku Isi, nyuma ya Burj Khalifa i Dubai.
Shanghai Tower, yubatswe muri 2015,ikiba ifite amagorofa 128. Izwiho ikoranabuhanga rikoresha ingufu zidasazwe ndetse na, sisitemu yo gukusanya amazi y’imvura hamwe na turbine z’umuyaga.
Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe n’ikigo cy’abubatsi cy’Abanyamerika Gensler kandi cyubatswe n’isosiyete yubaka ya Shanghai. Yatwaye arenga Miliyari 2.4 z’Amadolari, bituma iba imwe mu nyubako zihenze ku Isi.
Urubuga rwa Wikipedia , ruvuga ko iyi nyubako yatangiye kubakwa mu myaka myinshi yatambutse, gusa igice cy’inyuma cyayo cyarangije gutunganywa muri 2015 gikereweho umwaka umwe kuko imirimo yagombaga kurangira muri 2014. Umunsi.com twabateguriye amwe mu mafoto agaragaza uyu muturirwa wa shanghai.