Fabien Neretse wari ufungiye mu Bubiligi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu, yaguye muri Gereza aho yari amaze imyaka itanu afungiye.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi rwategetse ko Fabien Neretse afungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu.Amakuru yatanzwe n’umuryango we avuga ko Neretse yapfuye ku wa 09 Mata 2024 akajya i Liege mu Bubiligi umuhango wo kumushyingura ukaba wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata.
Fabien Neretse ni we muntu wa mbere wakatiwe n’Inkiko zo mu Bubiligi nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.Neretse yakurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyambirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Rugengeri.Ibi byaha yabikoze hagati ya tariki 06 na 14 Mata 2024.
Yarezwe gushishikariza abasirikare kwica Abatutsi , aho 13 bishwe Inyamirambo.Yanashinze umutwe w’Interahamwe mu Mataba anawuha intwaro mbere yo kugaba ibitero Kubatutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.Yafatiwe mu Bufaransa muri 2011.Fabien wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana , ashinjwa mu kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaie Bucyana n’umukobwa wabo Katia.Aba biciwe i Kigali ku wa 19 Mata mu 1994, nyuma y’iminsi mike , jenoside itangiye.
Isoko: IGIHE.COM