“Sinzibagirwa umunsi wa mbere njya kwiga muwa 1 w’amashuri abanza aribwo bwa mbere nakubise amaso abarimu ndiruka bangarurira murugo

09/07/2023 20:09

Ubuzima ni ishuri natwe tukaba abanyeshuri, ubuzima ni inzira ndende ,twe tukaba abahisi na bagenzi! Uburyo twiga muri iri shuri nibwo butandukanye ndetse imibereho yiganjemo gatebe gatoki kuva tukivutse niyo ivamo imvune za buri munsi duhura nazo icyakora iryo somo ridusigira inkovu tutazibagirwa .

Niyo mpamvu ibyamamare tuzi ubu tukabona bishagawe na benshi burya nabyo hari ibyo baba batazibagirwa , Reka tugaruke kuri Rukabuza Pius wamenyekanye nka Dejay Pius Mumuziki nyarwanda. Uyu mugabo yatangaje ko hari ubuzima atazigera yibagirwa yaciyemo akiri umwana na nubu yibuka agaseka.

Ikiganiro kiryoheye amatwi yagiranye na Shalomi kuri Radio fine Fm 93.1 Fm yavuze ko umunsi utajya umuva mumutwe ari umunsi yagiye kwiga ku munsi wambere agahita atoroka ishuri kubera gutinya abarimo.

Uyu mugabo uririmbwa nabasitari banyuranye mu bihangano byabo bagira bati nshaka amacupa maremare nka Dejay Pius ,Kuba ari muremure mubahanzi nyarwanda babagabo ,ntibyamubujije guca agahigo ko gukarota , agatoroka ishuri ku munsi wa 1 yagiriye ho kwiga.,bimwe mwita gukarota ku munsi wa mbere yinjiye primaire ngo yabonye abarimu ariruka.

https://youtu.be/OQBpRqsIdcc

“Ati :Nabonye abarimu numva ngize ubwoba kuko aribwo bwa mbere yarabonye abantu bashya mu maso yanjye ndiruka arataha banyirukaho bamugarurira munzira. Icyo gihe bwari ubwa 1 ngiye kwishuri ,iyo mbyibutse ndaseka nkatembagara nkibaza icyanyirukankanaga kacyibura.

Deejay Pius yavuze ko mu buzima bwe bw’urukundo yatandukanye n’abakobwa banyuranye ariko abo yibuka ni bane. Ati abakobwa 4 nibo nibuka abandi ubwo ninkaho ntacyabaye.

Nyuma yibyo Dj pius atazibagirwa kuva akiri umwana muto ubu akomeje gutanga ibyishimo mubanyarwanda agasagurira n’amasoko barimo n’isoko ry’imahanga akaba aharutse gushyira hanze indirimbo yise Ntukifate aho agaruka k’ubuzima bw’abakundana baba bagomba kugaragaza amarangamutima kuwo bakundana!!.

@SHALOMIWANYU

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Mary Anna Bevan umugore wambere ku isi

Next Story

“Ndikwicuza Imana imbabarire ! Umugore waryamanye na Pasiteri ubuzima bwe bukangirika arimo kwicuza icyatumye abikora

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop