Byinshi wamenya kumuramyi Noella wihebeye Aline Gahongayire – VIDEO

20/01/2024 18:18

Noella uba muri Zambia yaganiriye na UMUNSI.COM agira icyo avuga ku ndirimbo ye nshya ‘Ntimukihebe’.

Uyu mukobwa ukiri muto w’imyaka 17 witwa Dushimimana Justine Noello ariko akaba akoresha izina rya “Noella” mu buhanzi bwe dore ko aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yise “ntimukihebe.”

Ubusanzwe uyu mukobwa ukiri muto yavukiye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, Kimisagara. Kuri ubu akaba asigaye abarizwa mu gihugu cya Zambia.

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ye yise “Ntimukihebe”, yakigize agamije guhoza abo bose bafite imitima yihebye abibutsa ko bafite Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umunsi.com , uyu mukobwa yavuze ko yakuze akunda Imana cyane ndetse akura akunda umuhanzikazi Aline Gahongayire arinawe afatiraho ikitegererezo mu muziki we.

Kubera urukundo yakunze uyu muhanzikazi n’ubutumwa bwiza atanga, nawe yiyemeje kunyuza ubutumwa bwiza mu ndirimbo ze.

Icyakora uyu mukobwa avuga ko kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana atabikora kuko abikura ku bandi gusa, ahubwo ngo abikura mu buryo bwo guhimbaza Imana no kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze cyane ko ngo nawe Imana yamukuye kure bityo bituma akora uko ashoboye ngo ayikundishe abandi.

 

Yakomeje avuga ko mu buzima utabura ibicantege kuko mu rugendo rwe rwo gukora umuziki ahura na byinshi harimo abantu benshi bamutuka bamuca intege ariko kubera Imana agakomeza gukomera no gukora cyane kurushaho.

 

Uyu muhanzikazi yasoje agira inama abantu kujya bubaha buri umwe wese, kuko burya ngo mu buzima ntiwamenya ngo ninde uzagufasha mu rugendo rw’ubuzima.

Ushobora kureba indirimbo ze unyuze ku rubuga rwa YouTube ukandikamo, “Ntimukihebe” by Noella.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu udakwiye gushakana n’umuntu wo mu kindi gihugu

Next Story

“Ndi malayika ku Isi nkaba umukobwa wa mbere mwiza cyane” ! Judy Austin

Latest from Imyidagaduro

Go toTop